Meddy yarakumbuwe! Indirimbo ya Meddy yafashe bugwate imbuga nkoranyambaga.

Ntibisanzwe kubona indirimbo isohoka ukayibona kuri buri muntu ushyizeho ikintu bizwi nka status ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwa whatsapp.

Umuhanzi ufatwa nkaho ariwe mwami w’umuziki hano mu Rwanda Meddy amaze iminsi asohoye indirimbo yise ‘Niyo ndirmbo’ gusa ikomeje kuba ikimenyabose dore ko ntamuntu cyane cyane urubyiruko utarayimenya. Ntibisanzwe hano mu Rwanda aho umuhanzi asohora indirimbo ukabona buri muntu wese yishimiye kuyishyira kuri status ye. Meddy warusanzwe akora imiziki isanzwe yo bita Circular kurubu akaba asigaye yarakijijwe agakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse abantu bishimiye cyane n’indirimbo ye ya kabiri akoze kuva yahindura.

Meddy afatanyije na Adrien Misigaro bashyize hanze indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana ‘Niyo ndirimbo’ yakiriwe neza n’abakunzi babo dore ko icyashimishije abantu aruko iri mu rurimi rumye rwabo kavukire arirwo ikinyarwanda ibi byatumye abakunzi babo mu Rwanda babyishimira ku rwego ruhambaye.

Ubu ku bantu bashyira ikintu kuri whatsapp bizwi nka status bose nturikubura mu bantu icumi abantu barindwi bashyizeho iyi ndirimbo bitewe n’amagambo ayirimo ndetse n’urukundo aba bahanzi cyane cyane Meddy bafitiwe.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.