Menya amateka y’Urupapuro rw’inzira (Passeport) rwahozeho na mbere ya Yezu Kristu

Pasiporo (Passeport) kuri ubu ifatwa nk’urupapuro rufite agaciro gakomeye, aho ibihugu by’ibihangange biteranya inama zikomeye mu kwiga no gutanga uburenganzira ku mikoreshereze yayo. Hari ababona pasiporo, nk’urupapuro rwakugeza henshi wifuza ku isi, abandi bakayibona nk’urupapuro rufunga imiryango, kuko utayifite, hari ibihugu utazigera ugeramo.


Pasiporo ariko si iya none, kuko iya mbere yabayeho mbere y’ivuka rya Yezu.

Dore bimwe bitangaje ku rupapuro rwa pasiporo:

Pasiporo ya mbere yagaragaye muri bibiliya

Mu gitabo cya Nehemiya, uyu yari umuhereza wa Divayi w’Umwami Aritazeruzi wa mbere (Artaxerxès I), Umwami wa Perise (Perse), avuga ko uyu mwami yahaye umwe mu bakozi be urwandiko rwagombaga gutuma yinjira i Yudeya (Judée).

Bibiliya ivuga kuri pasiporo

Bibiliya ivuga kuri pasiporo

Urwo rupapuro, rwatumaga batamufata neza, akagera aho ashaka mu butumwa yari yoherejwemo.

Pasiporo zifite amafoto zatangiye gukoreshwa nyuma y’intambara ya mbere y’isi

Pasiporo ya mbere y

Pasiporo ya mbere y’ifoto

Mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi, intasi yakoreraga u Budage yinjiye ku butaka bw’u Bwongereza, ikoresheje pasiporo y’impimbano ya Amerika. Kuva ubwo, hahise hasohoka itegeko ko pasiporo zigomba kujya zishyirwaho amafoto, kugira ngo byorohe kumenya niba uyifite, ari we nyirayo koko.

Amafoto y’imiryango yigeze gushyirwa kuri pasiporo

Ifoto nk

Ifoto nk’iyi yashyirwaga kuri pasiporo

Mbere yo gutangira gukoresha ifoto y’umuntu ku giti cye, abantu bashakaga pasiporo bashoboraga gukoresha ifoto iyo ari yo yose, kabone n’ubwo yaba ari iy’umuryango wose. Ukeneye pasiporo ariko, yagombaga kugaragara ku ifoto.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.