Menya amwe mu magambo dukoresha mu Kinyarwanda akomoka mu zindi ndimi (Igice cya kabiri)

Mu rurimi rw’Ikinyarwanda harimo amagambo yatangiye gukoreshwa kuva kera, ku buryo hari abashobora kuba bibwira ko ari Inkinyarwanda cy’umwimerere, cyangwa se batazi inkomoko yayo.


Mu gice cya mbere twabagejejeho amwe mu magambo yatangiye gukoreshwa ku mwaduko w’abazungu (Abadage), ahagana mu 1900, kuko bakimara kugera mu Rwanda, bagombaga gushaka uburyo bwo kuvugana n’abo bahasanze.

Muri iki gice cya kabiri turabagezaho andi magambo y’Ikinyarwanda yatangiye gukoreshwa icyo gihe, ariko hakaba benshi batari bazi ko akomoka mu zindi ndimi.

Ibaraza / urubaraza (Barza): Ni ijambo riri mu Gifaransa no mu Cyongereza rivuga igice cy’inzu yo guturwamo, ariko gisa n’ikiri hanze y’inzu nyamukuru nubwo biba bifatanye, abantu bashobora kwicara baganira bareba no hanze.

Mu Kinyarwanda ibaraza rikoreshwa tuvuga igice cyo hasi kizengurutse inzu, cyubakishije amabuye n’isima ku buryo biyirinda kwinjirwamo n’amazi.

Ipanu (pan): Ni ijambo ry’Icyongereza. Igikoresho cyo mu gikoni gikoreshwa ahanini mu gukaranga.

Igikoni (Kitchen / Jikoni): Aho batekera. Ni ijambo mbere na mbere rikomoka ku Cyongereza, ariko n’Igiswahili cyararitiye Ikinyarwanda na cyo kiritira mu Giswahili.

Amasogisi (Socks): Ni ijambo ry’Icyongereza. Umwambaro w’ibirenge.

Ikirahuri (cyo kunywesha): Birauri Ni ijambo ry’Igiswahili.

Lanzimani (linesmen): Ni ijambo ry’Icyongereza. Ni izina bita abantu bane baba mu mpande z’ikibuga cy’umupira bafasha umusifuzi kugenzura umukino.

Umusifuzi (Siffler): Ni ijambo rikomoka ku nshinga y’Igifaransa (siffler: kuvuza ifirimbi), Ikinyarwanda cyahuje iyo nshinga n’igikorwa cyo kuvuza ifirimbi bibyara umusifuzi.

Keperi (Keeper): Ni ijambo ry’Icyongereza risobanura umurinzi, ariko rikoreshwa gusa mu mukino w’umupira bavuga umurinzi w’izamu (goalkeeper).

Kwihata – Umuhate (Se hâter – La Hâte): Ni inshinga y’Igifaransa ifite n’izina rishamikiyeho. Bisobanura kugira umwete.

Inturusu (Eucalyptus): Iri jambo (izina) riri mu Gifaransa no mu Cyongereza. Ubwoko bw’igiti.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.