Menya amwe mu magambo dukoresha mu Kinyarwanda akomoka mu zindi ndimi (Igice cya mbere)

Mu rurimi rw’Ikinyarwanda harimo amagambo yatangiye gukoreshwa kuva kera, ku buryo hari abashobora kuba bibwira ko ari Inkinyarwanda cy’umwimerere, cyangwa se batazi inkomoko yayo.


Menshi mu magambo tugiye kurebera hamwe yatangiye gukoreshwa ku mwaduko w’abazungu (Abadage), ahagana mu 1900, kuko bakimara kugera mu Rwanda, bagombaga gushaka uburyo bwo kuvugana n’abo bahasanze.

Uburyo bwa mbere bwashobokaga bakihagera kwari ugukoresha amarenga, ariko uko bagendaga bamenyerana n’abo bahasanze batangiye kwigisha abaturage amagambo y’Ikidage n’Icyongereza.

Birumvikana baje bitwaje n’ibikoresho by’iwabo bifite amazina yabyo, hanyuma kugira ngo abaturage babakoreraga bajye bamenya ibyo ari byo batangira kubigisha amazina yabyo.

Andi yagiye azanwa n’Ababiligi nyuma y’uko Abadage batsinzwe intambara ya Kabiri y’Isi yose ahagana mu 1945.

Kubera ko bwabaga ari ubwa mbere Abanyarwanda bumvise ayo magambo, ntibabashaga kuyasubiramo uko ba nyirayo bayavugaga, bikaba ngombwa ko bayavuga bashingiye ku miterere y’Ikinyarwanda.

Dore amwe muri ayo magambo:

Ishuri: (Schule): Ni ijambo ry’Ikidage risobanura icyumba cyo kwigiramo. Mu Cyongereza naho ribamo ariko bandika (School).

Ishati (Shirt): Ni ijambo ry’Icyongereza risobanura umwambaro, ishati nyine nk’uko tuyizi.

Iseta (Theater): Iri jambo rikomoka ku Cyongereza, risobanura aho ababyeyi baruhukira kwa muganga.

Ijambo iseta ryaje kwaguka rigera no mu bundi buzima cyane cyane mu bucuruzi, aho rikoreshwa bashaka kuvuga ikibanza cyo gucururizamo cyangwa aho gukorera akazi runaka kuri ba nyakabyizi.

Iposho (Portion): Ni ijambo rituruka ku Cyongereza, risobanura icyo umuntu agenerwa (ibiribwa, amafaranga cyangwa igice cy’umusaruro w’ikintu runaka).

Irasiyo (Ration): Ni ijambo riba mu Cyongereza no mu Gifaransa. Rijya gusobanura kimwe n’iposho, ariko irasiyo rikoreshwa kenshi iyo umuntu ashaka kuvuga ibiribwa.

Igisorori (Casserole): Ni ijambo riba mu Gifaransa no mu Cyongereza risobanura igikoresho cyo gutekamo, ariko mu Kinyarwanda dusa n’abarihinduriye inyito tukarikoresha tuvuga icyo twaruriramo amafunguro ku meza.

Mu gice cya kabiri tuzabagezaho andi magambo akoreshwa mu Kinyarwanda ariko akomoka mu zindi ndimi cyane cyane Icyongereza n’Ikidage.

Niba nawe hari ayo uzi, wajya ahatangirwa ibitekerezo ukayadusangiza.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.