Menya amwe mu mazina yahawe inzoga zitemewe n’isano bifitanye

Zimwe mu nzoga zitemewe zengwa rwihishwa mu Rwanda kandi mu buryo butemewe, usanga zifite amazina asekeje izindi zikitwa amazina asanzwe akoreshwa mu buzima bwa buri munsi, ariko yose afite aho ahuriye n’ingaruka zigira ku wazinyoye.


Bareteta: Umuntu wanyweye iyi nzoga kugenda biba ari ingorabahizi, mbese muri make agenda yeteta, bituka ku nshinga ‘kweteta’.

Imena: Ni izina risanzwe mu Kinyarwanda rigahabwa umuntu w’ingirakamaro kubera ibikorwa by’ubutwari; ariko inzoga bahimbye ‘Imena’, abazi gushyenga bavuga ko uwayinyoye imumena umutwe (inshinga kumena).

Yewe muntu: Ni izina bahaye inzoga yengwa mu buryo butemewe, ku buryo uwayinyweye aho ari hose ngo aba yikanga abantu badahari cyangwa n’abo azi yabareba ntabamenye ati “yewe muntu”!

Tunuri: Ni inzoga na yo yenze mu bintu byinshi bigira ingaruka ku muntu cyane cyane ku maso, kuko uwayinyoye usanga amaso yamuvuye igahanga. Iri zina (tunuri) rituruka ku nshinga ‘gutunura’.


Canga: Ni izina ry’inzoga itemewe, abayizi bavuga ko yengerwa muri Kenya ikavangwa na alukoro (alcohol/alcool) ikoreshwa kwa muganga.

Iyo nzoga bayihimbye ‘canga’ kuko ngo uwayinyoye atakaza ubushobozi bwo kubona neza, abamureba bakabona ibintu byamuyoboye, mbese ‘byamucanze’ nk’uko bivugwa mu Giswahili ‘Amecanganyikiwa’.

Canga ni inzoga mbi cyane kuko hari n’abayinywa bikarangira amaso yabo apfuye burundu.

Nawe niba hari andi mazina y’inzoga zitemewe uzi wayadusangiza.

Ni ngombwa kandi kuzirikana ko izo nzoga zose zitemewe mu Rwanda, waba uzi aho zengerwa ukabimenyesha Polisi cyangwa ubuyobozi bukwegereye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.