Menya andi makuru mashya ku mugabo wakoze amahano akica abafana 2 ba Sweden ubwo yakinaga n’u Bubiligi / Dore ibyamubayeho nawe!

Umugabo ukekwaho kwica arashe abantu babiri ubwo ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi yakinaga n’iya Sweden, na we yishwe arashwe muri iki gitondo, hatangazwa n’andi makuru arambuye kuri we n’inkomoko ye.

Ibi byabaye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2023 ubwo u Bubiligi bwakinaga na Sweden mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya EURO 2024.

Nyuma y’iraswa ry’aba bantu babiri bafite ubwenegihugu bwa Sweden, Polisi y’i Bruxelles yatangiye guhiga bukware uwakoze iki gikorwa cy’iterabwoba, ndetse isaba abatuye uyu murwa mukuru w’u Bubiligi, kuguma mu nzu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, uyu mugabo wakekwagaho iki gikorwa, yishwe arasiwe muri Komini ya Schaerbeek.

Uyu mugabo witwa Abdesalem L w’imyaka 45 y’amaviko, asanzwe ari Umunya-Tunisia, ndetse ngo yageze mu Bubiligi mu buryo butemewe n’amategeko.

Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu mu Bubiligi, Annelies Verlinden muri iki gitondo yari yabwiye Radio VRT ati “Dufite amakuru meza ko twabonye uwo muntu.”

Yakomeje avuga ko n’imbunda bikekwa ko yakoreshejwe n’uyu mugabo mu kwivugana bariya baturage, na yo yafashwe. Ati “Turacyari gusuzuma ibikumye biyiriho niba ari ibye 100%.”

Emergency personnel carry a person on a stretcher outside King Baudouin Stadium after play was suspended after a shooting in Brussels, Belgium, October 17, 2023 REUTERS/Yves Herman
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.