Menya bimwe mu bintu bituma amabere y’abakobwa bamwe na bamwe agwa bakiri bato bikababangamira

Ubusanzwe byakabaye ko amabere agwa ari uko umukobwa yamaze kuba umugore byibuze kugirango bitamutera ipfunwe nk’uko abakobwa benshi bafite amabere yaguye bakiri bato bibabangamira , gusa usanga hari abagore barinda babyara amabere yabo agihagaze , kuburyo akomeza akamera neza nk’uko baba babyifuza , gusa nanone hari abakobwa benshi bakiri bato usanga bafite amabere aruta n’aya bagore.

Aha rero twabateguriye kubereka bimwe mu bintu bishobora gutera amabere y’umukobwa kugwa:

Kunywa itabi : Kunywa itabi bigira ingaruka mbi ku mubiri w’umukobwa. Kunywa itabi ku mukobwa bituma amaraso arekera gutembera neza mu mubiri bigatuma uruhu narwo rudakora neza aribyo bituma amabere atangira kugwa.

Gukoresha udufata amabere tudakwiranye n’amabera : Aha twavuga nko kwambara udufata amabere tunini ugereranyije n’amabere yawe nabyo byatuma amabere yawe agwa imburagihe.

Mugihe ushaka ko amabere yawe atagwa burigihe ujye wambara udufata amabere dukwiranye ningano y’amabere yawe.

Gukora siporo cyane : Hari siporo zimwe na zimwe zituma amabere y’umukobwa agwa aha twavuga kwiruka cyane ku wabigize umwuga nabyo bishobora gutuma amabere y’umukobwa agwa gusa si kuri Bose.

Kuyakorakora cyane: Inshuro nyinshi amabere bayakorakora Niko agenda arushaho kubyimba, iyo atangiye kubyimbuka agenda amanuka gake gake,ikindi kuvugwa ni uko abayakoraho bose batayakoraho kimwe kuko hari n’abayafata nabi bayamanura bikayaviramo intandaro yo kugwa.

Ese wowe ibindi Uzi bituma amabere y’umukobwa agwa ni ibihe!?

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.