Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko gukoresha umwanya we kuri gahunda ihoraho bimugora ku buryo hari n’ubwo abura umwanya w’amafunguro kubera izindi nshingano ziba zimureba.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2020, ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’abanyamakuru n’urukoresha imbuga nkoranyambaga ku myaka 26 ishize u Rwanda rwibohoye no kuri gahunda zitandukanye.
Asubiza ku kibazo yari abajijwe kijyanye n’uko akoresha umwanya we wa buri munsi, Perezida Kagame yavuze ko bimugora kugira gahunda zidahinduka.
Agira ati “Gukoresha umwanya wanjye akeshi bihinduka umunsi ku wundi. Nshobora gufungura mu gitondo, ku manywa, ariko hari ubwo ifunguro ryo ku manywa ntarifata hanyuma nkaza gufata irya nimugoroba. Hagati aho ariko haba harimo n’akazi, ari ako mu biro, ari ako hanze gusura ibikorwa nko mu nganda cyangwa abaturage”.
Ati “Nko mu gihe cy’amafunguro cyangwa muri weekend, ngira umwanya mparira umuryango wanjye, uretse ko bitamaze igihe kinini. Ubundi ndi umuntu ukora kenshi nijoro, ndasohoka nkajya mu kazi. Ku by’akazi sinzi, rimwe ngakora hakiri kare ubundi nkagakora mu masaha akuze y’ijoro. Nababwira ko ntategura gahunda zanjye mu buryo buhoraho budahinduka, naragerageje ndananirwa ku buryo nkeneye muri mwebwe ubizi akamfasha”.
Perezida Kagame yavuze ko agerageza no kubona umwanya wo gukora siporo, ati “Nshaka umwanya wo gukora siporo, ngakina Tennis, ingendo z’amaguru, nkunda kureba umukino wa Basketball, ruhago, mbese imikino itandukanye naba ndi aho ikinirwa cyangwa ndebera kuri televiziyo. Rero ngerageza kuba ndi muri ibyo byose ngafataho duke, ariko birangora”.
Umwe mu bari muri icyo kiganiro, yabajije Perezida Kagame ibiryo akunda, na we amusubiza ko ari nk’ibyo abandi barya.
Ati “Mfungura ibiryo byose nk’ibyo abandi bafungura kandi sintoranya. Kera nakunda kurya inyama nyinshi, umuceri, ibijumba, ibitoki, ibishyimbo, imboga, nkanafata imbuto nyinshi. Gusa ku myaka yanjye natangiye kubigabanya ariko nywa amata menshi, nk’abakiri bato ubu mwanywa amata kuko arimo intungamubiri nyinshi, nubwo ntazi ibyo abahanga babivugaho”.