Menya bimwe mu byamamare bididimanga

Ubundi kudidimanga ni indwara itangira umuntu akiri muto bikagaragara igihe umuntu avuga ategwa cyangwa asubiramo amagambo amwe n’amwe ku buryo hari igihe gusobanura icyo ashaka kuvuga bimubera ikibazo.


Iki kibazo gikunze kugaragara ku bantu bari hagati y’imyaka ibiri n’itanu, nyuma y’iyo myaka bikazashira nkuko abahanga kimwe n’urubuga rwa www.begaiment.com babivuga.

Gusa nanone ngo birashoboka ko iyo iki kibazo gikomeje kugeza mu gihe cy’imyaka 10 umwana ataramenya kuvuga neza, bigorana ko yazavuga neza amaze gukura kuko bishoboka ko byamukukiramo ubuzima bwe bwose ntabashe kuvuga neza nk’abandi.

Hari ingero nyinshi z’abantu badidimanga, harimo abahanzi bakora umuziki, abakina filime kimwe n’abakinnyi mu mikino itandukanye n’abandi.

Kuri iyi nshuro twabateguriye urutonde rwa bimwe mu byamamare mu ngeri zinyuranye, biri ku isonga mu kudidimanga.

Muri abo harimo:

Sylvester Stallone aka Rambo

Sylvester Stallone aka Rambo

Sylvester Enzio Stallone: Uyu ni umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, akaba yaramenyekanye muri filime ku izina rya ‘Rambo’ yaje no kwitirirwa n’abatari bake hano mu gihugu cy’u Rwanda.

Azwiho kuvuga ma ke muri filime yagiye akina hafi ya zose, gusa impamvu ibimutera bivugwa ko ari uko yaba yaratinze kuvuga kugeza afite imyaka itanu.

Ibi byaje kumuviramo kudidimanga, kugeza n’ubu ari mukuru akaba ari yo mpamvu adakunda kuvuga cyane.

Jackie Chan

Jackie Chan

Jackie Chan: Ni Umushinwa wamenyekanye muri filime nka ‘Who am I’, uyu na we nubwo uzamubona muri filime nyinshi asetsa cyane, buriya na we ajya adidimanga bikamugora kuvuga neza.

Wayne Rooney

Wayne Rooney

Wayne Rooney: Wayne Mark Rooney, ni umukinnyi w’umupira w’amaguru, wamenyekanye mu ikipe ya Manchester United ndetse no mu ikipe y’igihugu y’Ubwongerez.

Uyu na we iyo ugerageje kumva ibiganiro bye ntabwo avuga neza kugeza n’aho ashobora kumara umwanya ataravuga byamunaniye yabigerageza akavuga amagambo y’ibice.

Safi Madiba

Safi Madiba

Safi Madiba: Yamenyekanye mu itsinda rya Urban boyz hano mu Rwanda, gusa kuri ubu akaba akora umuziki wenyine.

Ushobora kumva aririmba neza ugakunda n’indirimbo ze nka ‘Kontwali’ n’izindi, gusa burya na we ajya adidimanga iyo ugerageje kumva ibiganiro atanga cyangwa aho aba aganira n’inshuti ze, hari n’aho agera agatinda gusubiza akikiriza akoresheje umutwe.

TMC (Dream Boyz

TMC (Dream Boyz

TMC (Dream Boyz): Mujyanama Claude uzwi nka TMC mu itsinda rya Dream Boyz, na we burya uretse kuba aririmba neza, iyo ugerageje kumwumva neza, uzumva na we mu mvugo ye isanzwe atinda kuvuga cyangwa akavuga ijambo runaka igice gusa.

Hope Irakoze

Hope Irakoze

Hope Irakoze: Uyu nawe ni umuhanzi wamenyekanye ubwo yatwaraga irushanwa rya ‘Tusker project’ icyiciro cya gatandatu.

Uyu muhanzi ntuzamwumva adidimanga igihe ari kuririmba, gusa mu kiganiro gisanzwe biragorana ko yarangiza interuro atayiciyemo ibice kubera kudidimanga.

The Ben

The Ben

The Ben: Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, uretse kuba aririmba indirimbo z’urukundo mu ijwi ryiza rikundwa na benshi cyane cyane igitsina gore, uyu muhanzi na we ajya adidimanga iyo ari kuganira n’inshuti ze cyangwa abandi, gusa ntushobora kuzumva mu ndirimbo adidimanga.

Samuel L Jackson

Samuel L Jackson

Samuel L Jackson: Uyu ni umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, wamenyekanye muri filime nka ‘Snakes on a plane’ akaba yaranamenyekanye muri filime za sosiyete itunganya filime izwi ku izina rya ‘Marvel’.

Uyu mugabo na we burya ngo iyo ari kumwe n’inshuti n’abavandimwe, kuvuga bijya bimugora gusa si cyane kuko we ubwe ngo afite uburyo agerageza kubirwanya.

Ku bahanzi, uzatungurwa no kumva adategwa mu ndirimbo cyangwa ngo adidimange igihe aririmba, kandi ubusanzwe adidimanga, gusa ngo si byiza guseka umuntu udidimanga nkuko bitangazwa n’abahanga, kuko ngo bibatera ipfunwe bakitinya bagatinya no kuvugira mu ruhame.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.