Menya byinshi ku buzima bwa Ingabire Marie Immaculée ugize imyaka 58 ataradefiriza (Video)

Umwe mu bagore bazwi mu Rwanda kubera uruhare agira mu kurwanya ruswa n’akarengane, akaba ari n’umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International-Rwanda) Ingabire Marie Immaculée, yaganiriye na Kigali Today atangaza bimwe mu bintu abantu bamwe batazi ku buzima bwe bite.


Ingabire avuga ko afite imyaka 58 y’amavuko akaba yarakuriye mu buhungiro aho yabaye muri Kongo n’u Burundi akaza mu Rwanda ahungutse mu 1994, aho yari yaratandukanye n’umugabo bari bamaze imyaka 10 babana ndetse ntagire n’ubushake bwo gushaka undi mugabo.

Nubwo yashatse umugabo, nyamara ngo mu buzima bwe ntiyakunze guta umwanya cyane mu basore n’abagabo kuko yari afite abana akeneye kurera, dore ko avuga ko arera abana batandatu harimo abo yabyaye n’abo arera atarababyaye.

Yagize ati “Sinigeze ntekereza gushaka undi mugabo uretse ko no mu buzima bwanjye ntataga umwanya mu bagabo bihurirana n’uko muri icyo gihe nari nshishikajwe n’imibereho y’abo nareraga”.

Ingabire Marie Immaculée mu busanzwe yanga umugabo utizera umugore we, uca inyuma mugenzi we kandi usesagura umutungo w’urugo.

Yagize ati “Ugasanga umugabo arashaka kureba kuri telefoni yawe kandi ari iyawe, cyangwa agaca inyuma mugenzi we, umutungo w’urugo akawusesagura. Tekereza niba anywera nk’ibihumbi bibiri ku munsi, urumva aba atwaye angahe urumva aba adacuze abandi”!

Ingabire afite ubuzima butangaje n’ubwo agaragara nk’umugore mwiza ndetse bigaragara ko ashobora kuba yari mwiza birenzeho akiri umukobwa, akaba akunda gutera urwenya avuga ko atigeze ashyira amavuta na rimwe mu musatsi we, ndetse ko atigeze adefiriza kuva yabaho, nubwo byongera ubwiza bw’abagore bagasa neza.

Yagize ati “Mfite ukuntu nifitemo imico nk’iy’abagabo niba mbyutse mu gitondo ngiye muri dushe (douche) kandi ndafungura amazi ahere mu mutwe agere ku birenge, sinakwibuka kujya gushaka akantu mfunga mu mutwe ngo imisatsi itagwaho amazi, sinajya nibuka gusigamo amavuta no kujya muri salon kudefiriza gushyiramo ibigudi, mba numva ari umwanya wanjye biri gutwara”.

Marie Immaculée Ingabire ngo akunda gukora cyane ndetse akazi akagaharira umwanya munini ariko kandi ngo akunda gusohokana n’inshuti, akareba imbyino gakondo agakunda abantu batera urwenya bagasabana.

Akaba yanga umugore utagira ibanga, uwamubeshyera kandi ari inshuti ye, mwene uyu akaba nta cyizere yamugirira.

Avuga ku ijwi rye ry’abagabo, Ingabire avuga ko na mama we ariko yavugaga, akemeza ko kwanga ikibi no kutarya iminwa imbere y’ikibi atitaye ku gukomera kw’abo ashinja abiterwa n’uburere yakuranye bwo kwanga ikibi no kukirwanya.

Ingabire ahanura abakiri bato kumenya gucunga ubuzima bwabo cyane abakobwa bakamenya kwikingira mu gihe bagezemo kuko ubuzima ari ubwabo, bakamenya kwambara bikwiye, yaba amaguru n’amabere kuko haberwa uwambaye neza.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.