Menya byinshi ku munyamakuru Cleophas Barore wamamaye muri ‘Makuru ki mu binyamakuru’

Barore Cleophas ni umugabo w’igikwerere umaze imyaka isaga 25 mu mwuga w’itangazamakuru, akaba yarakoze muri Orinfor yaje kuba RBA kuva yatangira akazi k’ubunyamakuru kugeza magingo aya.

Barore Cleophas yamamaye mu gusoma ibinyamakuru byasohotse kuri Radiyo Rwanda

Barore Cleophas yamamaye mu gusoma ibinyamakuru byasohotse kuri Radiyo Rwanda

Ni umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane kugeza ubu, bitewe n’ubuhanga yagiye agaragaza mu gusoma ibinyamakuru mu kiganiro ‘makuru ki mu binyamakuru’ kuri Radiyo Rwanda kiba buri wa gatandatu, ndetse akundirwa uburyo ayobora ibiganiro kuri Radiyo na Tereviziyo Rwanda.

Barore avuga ko ubu bunanaribonye yabukuye mu kuba yarize mu kigo cy’abihayimana cya IFAK na kaminuza, dore ko yatangiye kwiga yizeye kuzaba umupadiri bikarangira akundanye n’umukobwa watumye ahindura icyerecyezo, kuri ubu akaba yubatse afite umugore n’abana batandatu yabyaranye n’uwo bakuranye banaturanye.

Uyu mugabo wavukiye muri Gicumbi akaza kubana n’umuryango we i Rwamagana, yaje kuba umupasitoro muri ADEPR, nyuma y’uko yari umusinzi ukomeye ndetse ntanatinye kwisengerera udukumi.

Agira ati “Icyo ngiyemo cyose nkijyamo wese. Nari umusinzi ukomeye abo tujyanye mu kabari babaga bazi ko tugiye kunywa bya nyabyo, naranywaga nkanasinda nari narabaye imbata y’inzoga, no mu bakobwa ninyabyagayo gusa ntabwo nigeze mba imbata y’ubusambanyi”.

Barore avuga ko nubwo yijandikaga muri ibyo, n’iyo yageraga ku kazi na ko yagakoraga atiganda kandi mu buhanga n’umurava, ndetse ibyo yashayemo yaje kubivamo arakizwa burundu ndetse aba umurokore.

Mu bintu byamukomereye mu itangazamakuru ni ukuba abanyamakuru batagira umushahara munini, ku buryo umunyamurava utarikunda utanarifitiye umuhamagaro byamugora kurirambamo.

Yagize ati “Kimwe mu bintu byankomereye ni ukuba uyu mwuga wacu nta mishahara ifatika tugira, kabone nubwo wabona akamisiyo rimwe na rimwe. Za Nyarutarama, za Norvege wumva, burya umunyamakuru ntiyapfa kuhatura, usanga muri karitsiye ari ugupfundikanya, icyatumye mpanamba ni uko nagiye muri uyu mwuga nywukunda”.

Barore avuga ko ikindi gihembo gikomeye cy’umunyamakuru ari uko ibyo akora ababyumva n’ababibona bamushimira bikamutera ishema, rimwe na rimwe ubwo bwamamare bukaba bugushayo benshi nko kugurirwa amayoga no gukundwa n’abakobwa.

Barore kandi asanga igihe kigeze ngo ave mu mwuga, ndetse rwose ko abonye ahandi hamuha amasaziro meza yahajya, ibintu ubundi atigeze atekereza mu myaka itambutse.

Bamubwiye ko azayobora ikiganiro n’Umukuru w’Igihugu arara adasinziriye

Mu byo atazibagirwa mu mwuga we w’itangazamakuru ni umunsi bamubwiraga ko azayobora ikiganiro n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame bwa mbere kuri Radiyo na Televiziyo y’u Rwanda.

Yagize ati “Nararyamye ariko nasinziriye amasaha make. Nagize ubwoba gusa numva ko ari inshingano, igihe kigeze umuyobozi wanjye yarambazaga buri kanya ati uri tayari? Nkumva ubwoba bubaye bwose gusa nkihagararaho nti ndi tayari. Aranambwira ati ubu rero umenye ko uduhagarariye twese kandi uhumure tukuri inyuma”.

Barore ashima ko akimara gutangira ikiganiro yabikoze neza ndetse n’ikiganiro kikagenda neza, ahanini akaba yarabikesheje ubunararibonye bwe ariko kandi n’ikipe bagiteguranye ubuhanga.

Mu bundi buzima busanzwe, Barore Cleophas asaba abakiri bato gutekereza ejo hazaza habo, cyane cyane akebura abiyambika ubusa cyangwa bakaririmba indirimbo z’urukozasoni.

Yibutsa n’abanyamakuru ko gukora itangazamakuru kinyamwuga kandi urikunze bitanga imigisha n’ibyishimo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.