Abakunzi b’ibiganiro bya KT Radio bahora bibaza umugabo witwa Agahwayihwayi wamamaye kubera uburyo ahamagara kuri radiyo mu gukaraga ijwi no gusakuza, yewe no kudatinya kuvuga uko yumva ibintu cyane mu gusetsa.
Ni umugabo wise umwana we Agaciro Development Fund kubera ko yavutse mu bihe iki kigega cyajyagaho, mu kwishimira iyo gahunda abyitirira umwana we.
Mu busanzwe uyu mugabo yitwa Habanabakize Theoneste uri mu kigero cy’imyaka 32, akaba akomoka ku Kabaya mu Karere ka Ngororero. Avuga ko nyina yamwise Agahwayihwayi kubera ukuntu yavutse ari muto cyane, yaba amuhetse ntamenye ko amuhetse.
Yagize ati “Navutse ndi gato cyane mama anyita Agahwayihwayi kubera nta biro nari mfite, ngo hari ubwo navaga mu ngombyi ntamenye ko navuyemo nituye hasi, kuva ubwo abantu bose batangira kunyita Agahwayihwayi”.
Mu busanzwe Agahwayihwayi akora umwuga w’ubufundi ngo aryoherwa no kumva ko avugira kuri radiyo abantu bakabimukundira, ndetse ngo ni na ho yigiye gusetsa kubera ukuntu yavugaga amakuru y’ibyabereye iwabo akabivuga asakuza mu mvuko idasanzwe.
Yagize ati “Nakundaga gutanga amakuru y’ibyabereye iwacu ndi mu kazi kanjye k’ubufundi, nkavuga nti ‘aloooooo’, wampamagara nkagira nti ‘uraaaaaampamagaye’! Ibi bintu rero byasetsaga abantu cyane nanjye ntangira kubikunda gutyo”.
Agahwayihwayi asaba abantu gukunda ibyo bakora kandi bakabishyiraho umutima. Avuga ko kubera kuba ikimenyabose ndetse bakanamenya ko ari umukozi utiganda ku kazi ke k’ubufundi yigiye ku Kabaya, abona ibiraka byinshi bikaba bimutunze ndetse ari umugabo wifashije mu rugo rwe na we ubwe.