Dusengimana Paul uzwi nka Paul w’i Mushubi ni umusore w’imyaka 33. N’ubwo yize amashuri abanza gusa ni we Munyarwanda wa mbere, abyibwirije wandikiye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda asaba ko ingingo 101 mu Itegeko Nshinga ihinduka.
Ibi ni byo byatumye n’abandi baturage batangira kunga mu ryo yari yatangije na bo batangira kwandikira Inteko Ishinga Amategeko, kugeza Itegeko Nrivuguruwe.
Uyu musore wavukiye mu karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Mushubi, avuga ko yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye kubera ubutwari yagiye agira abyibwirije nko gukunda guhamagara ku maradiyo atandukanye avuga ibyiza biri iwabo no gusuhuza abantu b’iwabo i Mushubi.
Yagize ati “Naje i Kigali mbana na mukuru wanjye, nari mfite imyaka 17. Numvaga mfite ishyaka ryo guhamagara buri radiyo ngasuhuza abaturage ba Mushubi kuko nari narabasize mu cyaro, nasuhuzaga abantu bakabikunda ndetse na mukuru wanjye bikamugeraho akangurira ama inite yo guhamagaza. Nageze ubwo mvuga n’ibyiza by’iwacu maze abayobozi batangira kubikunda”.
Paul w’i Mushubi yahembwe moto eshatu, imwe yahawe n’Akarere ka Nyamagabe n’izindi yahawe na Polisi y’u Rwanda, ngo akaba yarazifashishije mu kwiteza imbere. Avuga kandi ko yagiye ahabwa ibindi bihembo n’amasosiyete atandukanye kubera kumenyekana.
Gukunda radiyo ngo byaje ubwo yatekeraga abasirikare mu ishyamba rya Nyungwe, kuko bakundaga gukina igisoro bumva radiyo akajya kureba aho bakina, abakunda gutyo ndetse anakunda radiyo. Ibi ngo ni byo byatumye abakurikira akajya abatekera.
Yagize ati “Nakundaga abasirikare cyane kuko babanje gukambika hafi y’iwacu i Mushubi, baje kwimuka ndabakurikira tujya mu ishyamba rya Nyungwe nkajya mbatekera, bakwimuka tukimukana, iyo bahembwaga buri wese yakoraga ku mushahara we bakampemba”.
Mu buzima busanzwe Paul w’i Mushubi ni umushabitsi wikorera ku giti cye, akaba afite indoto zo kuzashaka umugore mu gihe cya vuba ndetse akaba avuga ko azarinda asaza adatezutse guhamagara ku maradiyo avuga ibyiza bigerwaho n’Abanyarwanda ndetse no gusabana na bo, akaba umufana ukomeye wa APR FC.
Paul w’i Mushubi ashima kuba atakitwa umutebo (uko bitaga abaturage ba Gikongoro) ahubwo akaba we n’abaturage b’iwabo baramaze kwiteza imbere ndetse n’inzara itahasibaga ikaba itakiharangwa, byose ngo asanga byaraturutse ku miyoborere myiza iranga iki gihugu cy’u Rwanda.