Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball na UTB VC, Karera Emille Dada, yahishuye ibanga ritumye amara imyaka 20 akina Volleyball nk’umukinnyi muri shampiyona.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today tariki ya 18 Gicurasi 2020, Karera Emille Dada yagize ati “Ibanga ritumye mara imyaka hafi 20 nkina ni uko natangiye gukina Volleyball nkiri muto kuko natangiye gukina Volleyball mfite imyaka 10.”
Dada wakiniye amakipe menshi atandukanye hano mu Rwanda afite umwihariko wo kuba yarabonye uburenganzira bwo gukina shampiyona (License) yiga mu mashuri abanza, ati “Natangiye gukina Volleyball mu mwaka wa 2000 ubwo nakinaga mu ikipe ya Umubano Blue Tigers , icyo gihe nigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.”
Nubwo yatangiye gukina ari muto, ntibyamworoheye kujya mu ikipe y’igihugu kuko yayinjiyemo mu mwaka wa 2010. Abajijwe niba abona bitaratinze ko ajyamo, yagize ati “Ninjiye mu ikipe y’igihugu muri 2010. Wumvise igihe natangiriye gukina wakumva ko natinze gukinira igihugu. Muri Volleyball navuga ko ikipe y’igihugu ibaho mu myaka ibiri. Umwaka umwe iraba undi igasibira navuga ko mu myaka icumi ikipe y’igihugu yabayeho imyaka itanu.”
Iterambere ry’imikino rihera mu bana by’umwihariko mu mashuri. Kuri iyi ngingo, Karera Dada asaba Minisiteri ya Siporo n’ishyirahamwe rya Volleyball gushora imbaraga mu mashuri kuko ni ho haba impano nyinshi.
Karera Emile Dada avuga ko nta kipe z’abato yigeze akinira kuko asa n’aho yasimbutse ibyiciro. Yagize ati “Uku undeba sinigeze nkinira Junior, natangiriye Volleyball mu ikipe y’abakuru(Senior) navuga ko ubunararibonye navanye mu buto bwanjye aribwo ngikoresha.”
Uyu musore wujuje imyaka 30 avuga ko Ntagengwa Olivier ari we mukinnyi buzuzanya cyane mu mikinire, ati “Ntagengwa Olivier twakinanye muri Rayon Sports VC, iyari Kaminuza nkuru y’u Rwanda na UTB VC turuzuzanya cyane kuko azi aho amfasha nanjye nzi aho mufasha.”
Urugendo rw’umukinnyi wese rugirwa n’ibintu byinshi harimo n’abatoza. Kuri we ngo abatoza barimo Nyirimana Fidele wamutoje muri Kaminuza ,Rayon Sports VC ,Gisagara VC na UTB BC na Ndayikengurukiye Jean Luc bakinanye muri APR VC akanamubera umutoza bafite byinshi bamuhaye muri iyi myaka 20 amaze akina.
Ku kijyanye no kuzamura izindi mpano zitandukanye, Karera Dada avuga ko hakwiye kongerwamo imbaraga zikomeye. Yagize ati “Hakenewe abakinnyi bakiri bato badusimbura. Nkanjye sinakabaye ngikina mu ikipe y’igihugu ndetse no mu kipe yanjye ariko abadusimbura barabuze . Ababifite mu nshingano barasabwa gukora cyane ngo natwe dutangire gukora ibindi.”
Ikipe ya APR VC imuhora ku mutima kubera impamvu zitandukanye. Ni zo yasobanuye ati “Ikipe ya APR VC ndayishimira ku byo nagezeho ndetse nyikesha Volleyball nkina uyu munsi. Iyi kipe nayikinnyemo imyaka itandatu, ntwaramo ibikombe bitanu ntacyo nayishinja rwose. Nabuze amagambo nakoresha nyishimira.”
Karera Emile Dada amaze gutwara ibikombe umunani bya shampiyona mu myaka 20 amaze akina Volleyball. Avuga ko agomba kongeraho icya cyenda muri UTB, ati “Intego twatangiranye muri UTB VC ni ugutwara igikombe. Imikino ya kamarampaka (Playoffs) ni yo dutegereje,igikombe cya cyenda nkakimanika.”
Karera Emile Dada yatangiye gukina Volleyball mu mwaka wa 2000 akina mu kipe ya Umubano Blue Tigers akomereza muri Christ Roix i Nyanza. Yakomereje muri APR VC yakinnyemo imyaka itandatu.
Nyuma ya APR VC yerekeje muri Lycée de Nyanza akomereza muri Rayon Sports. Rayon Sports yayivuyemo ajya mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR). Mu mwaka wa 2017 yakiniye Gisagara VC ayivamo muri 2019 yerekeza muri UTB akaba ari yo agikinira kugeza ubu.
Mu myaka 20 amaze gutwaramo ibikombe umunani . APR VC yayitwayemo bitanu, Gisagara VC bibiri mu mwaka wa 2017 na 2018 ndetse n’igikombe kimwe yatwaye ari muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda .
Inama atanga kuri Leta ndetse n’abana bagitangira gukina Volleyball, ni uko Leta binyuze mu bareberera Volleyball basabwa gushaka abatoza benshi bakajya gushaka abafite impano mu mashuri nk’uko byahoze kuko abafite impano bahari ni benshi. Abakiri bato bo abasaba gukunda Volleyball kuko ari byo bizabafasha.