Muri iki gihe usanga ahantu hatandukanye bakoresha imiti yo gukaraba mu ntoki, umuntu akaba yakwibaza niba yose ifite ubuziranenge cyangwa se yujuje ibisabwa kugira ngo ikore ibyo igenewe gukora ni ukuvuga kwica za ‘microbes’.
Ku rubuga https://www.cnbc.com, basobanura ukuntu muri iki gihe cy’icyorezo cya coronavirusi, kibangamiye isi, muri rusange hakaba hasabwa isuku nyinshi mu kucyirinda, usanga hari ibintu byahise biba ingenzi cyane kurusha ibindi.
Muri ibyo harimo nk’impapuro z’isuku n’ibindi ariko noneho umuti usukura intoki(hand sanitizer) ubu muri iki gihe abenshi ngo barawufata nk’ikintu cy’ibanze gikenewe mu buzima, nyamara si ko byari bimeze mu minsi ishize.
Gukaraba amazi n’isabune birayica, cyangwa se umuntu akoresheje arukoro (alcohol) ifite concentration ya 70% nabwo irapfa.
Kuri urwo rubuga bavuga ko nko muri America abagura imiti yo gusukura intoki wazamutse bikabije kuva umunsi umurwayi wa mbere wanduye COVID-19 yagaragaye muri icyo gihugu.
Imibare y’abagura iyo miti, yarazamutse igera kuri 300% ugereranyije n’umwaka wabanjirije uyu(2019), nk’uko byagaragajwe n’ubushakashasti bwakozwe n’ikigo gikora ubushakashatsi kitwa ‘Nielsen’.
Uko ni ko byagenze no mu bindi bihugu hirya no hino ku isi, kuko abantu bari bumvise ko kwirinda icyo cyorezo bisaba, kugira isuku cyane cyane ku ntoki umuntu agaraba kenshi akoresheje amazi meza n’isabune cyangwa umuti ugenewe gusukura intoki.
Ubwo bushakashatsi bwakozwe na ‘Nielsen’ bwagaragaje ko n’imibare y’abagura isabune zisanzwe yiyongereye cyane aho muri America muri iki gihe cy’icyorezo cya coronavirusi, ariko ntiraruta iy’abagura imiti yo gusukura intoki.
Nubwo imibare yazamutse mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi n’u Rwanda rurimo, umuntu yakwibaza ibiranga umuti w gusukura intoki mwiza.
Kuri urwo rubuga bavuga ko umuti wo gukura intoki mwiza ugomba kuba ugizwe na alcohol nibura ku rugero ruri hagati ya 60% na 95%. Ni ukuvuga ibyitwa ‘isopropyl’ cyangwa ‘ethyl alcohol’ bikavangwa n’amazi, n’izindi ‘gel’ nka ‘glycol’ na ‘glycerin’ kugira ngo birinde umaze gukoresha uwo muti usukura intoki kumagara intoki nyuma yo kuwukoresha.
Iby’ingano ya ‘Alcohol’ igomba kuba iri mu juti usukura intoki kugira ngo wice za ‘bacteria’ byanagarutsweho na Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko gukaraba amazi n’isabune byica virusi ya Covid-19, cyangwa se umuntu agakoresha umuti usukura intoki ariko urimo ‘alcohol’ ifite ‘concentration’ nibura ya 70% kuzamura.
Uwo muti nawo wakwica iyo virusi ya coronavirusi kuko nk’uko abisobanura ngo ni virusi yandura vuba, ariko inapfa vuba mu gihe umuntu akarabye neza.
Uwo muti usukura intoki ngo urafasha, ariko ntukuraho ibyiza byo gukaraba amazi meza n’isabune, ahubwo ngo umuntu awitabaza cyane cyane igihe ari ahantu atabona uburyo akaraba nk’uko bisobanurwa na Dr. Anjali Bharati, ukorera mu bitaro bya ‘Lenox Hill Hospital’ byo mu Mujyi wa New York , mu kiganiro yagiranye na ‘CNBC Make It’.
Yagize ati, “urugero ushobora kuba uri ahantu, udashobora kubona amahirwe yo kubona amazi ukaraba ku ntoki, icyo gihe rero ‘Hand sanitizer’ iba ari ubundi buryo ufite bwo gusukura intoki”.
Kuri urwo rubuga kandi, bavuga ko nubwo bimeze bityo, abaganga batandukanye bakaba bemeza ibyiza byo gukoresha iyo miti isukura intoki,ariko banemeza ko uburyo bwiza bwo gusukura intoki kurushaho, ari ugukaraba intoki hifashishijwe isabune n’amazi meza.
Dr. Bharati yagize ati, “Urebye ukuntu gukaraba ku ntoki n’isabune n’amazi meza bikuraho umwanda ndetse za bacteria hafi ya zose, ni ikintu, ‘hand sanitizer’ idakora”.