Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory), igiye kumara imyaka ibiri n’igice itangiye gutanga serivisi, ahanini zajyaga gusabwa mu bihugu by’amahanga bigatwara igihe kirekire, ikiguzi kinini n’ibindi byadindizaga itangwa ry’ubutabera bwihuse.
Imwe muri serivisi zitangirwa muri iyi laboratwari, ni ugupima isano muzi hagati y’abantu (ADN), inakoreshwa mu guhuza ibimenyetso n’ahabereye icyaha.
Iyi laboratwari yashyize ahagaragara ibintu bisabwa kugira ngo abifuza gukoresha ibizamini bya AND babikoreshe.
Mbere na mbere, hasabwa ibyangombwa biranga uwifuza gukoresha ikizamini cya AND, ni ukuvuga indangamuntu cyangwa pasiporo.
Abagomba gupimwa bose baza kuri laboratwari, bakuzuza inyandiko itanga uburenganzira bwo gupimwa kuri buri muntu.
Iyi laboratwari kandi ivuga ko itajya yakiri ibipimo byafatiwe hanze yayo, keretse gusa byafashwe n’umuhanga wabiherewe uburenganzira na yo.
Iyo umwe mu bapimwa ataruzuza imyaka y’ubukuru (18), bisaba ko haba hari ababyeyi be bombi, cyangwa se umurera byemewe n’amategeko.
Ikindi gisabwa rero ni urupapuro rwa banki rwishyuriweho ikiguzi cya serivisi, muri Banki ya Kigali.
Dore uko ibiciro bihagaze
Iyo hapimwa isano y’umubyeyi w’umugabo, icyo gihe hapimwa abantu batatu ari bo, se na nyina ndetse n’uwo mwana uri munsi y’imyaka 18.
Icyo gihe iyo ari ugukora isuzuma risanzwe rigaragaza ibisubizo nyuma y’ibyumweru bitandatu, hishyurwa amafaranga y’u Rwanda 267,035.
Naho iyo ari ugukora isuzuma ryihuse, rigaragaza ibisubizo nyuma y’iminsi itatu, hishyurwa amafaranga y’u Rwanda 428,000.
Iyo hapimwa isano iyo ari yo yose ku bapimwa barengeje imyaka 18, nibura hapimwa abantu babiri.
Iyo ari ugukora isuzuma risanzwe rigaragaza ibisubizo nyuma y’ibyumweru bitandatu, hishyurwa amafaranga y’u Rwanda 178,020, naho iyo ari isuzuma ryihuse rigaragaza ibimenyetso nyuma y’iminsi itatu, hakishyurwa amafaranga y’u Rwanda 285,290.
Iyo hari undi muntu wese ukenewe kongerwa ku bapimwa mu masano yavuzwe haruguru, icyo gihe iyo ari ugukora isuzuma risanzwe hishyurwa amafaranga y’u Rwanda 89,010, naho ryaba ari isuzuma ryihuta, hakishyurwa amafaranga y’u Rwanda 142,645.
Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera ariko, yibutsa ko iyi serivisi idakoresha ubwishingizi ubwo ari bwo bwose.
Iyo umaze guhitamo ubwoko bw’isuzuma ukeneye, usaba nomero ya konti ukishyura, ubundi ukabona guhabwa serivisi.