Menya impamvu habaho umukororombya, ukabuza imvura kugwa

Ni kenshi uzabona ko iyo imvura iguye izuba rirasiramo, mu kirere hahita hishushanyamo umukororombya ndetse n’imvura yari igiye kugwa ikayoyoka cyangwa ikagabanya ubukana yari izanye.


Umukororombya ni igice cy’uruziga rugizwe n’amabara arindwi, uhereye hejuru ugana hasi hakaba habanza ibara ry’umutuku, oranje, umuhondo, icyatsi cyerurutse (cyan), icyatsi kibisi, ubururu ndetse na move.

Umwarimu wigisha ubugenge (Phyisique) mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC-Kigali), Habyalimana Projecte, avuga ko umukororombya ari uruvangitirane rw’amabara agize urumuri izuba ritanga, rukamanuka rutagaragara kuko ari umweru, rwakubita ku bitonyanga by’imvura n’indi mikungugu iri mu kirere, rukagaragarira amaso y’abantu rufite amabara atandukanye.

Habyalimana agira ati “Urumuri rw’izuba ruza ari umweru, kandi burya ibara ry’umweru riba ari uruvangitirane rw’andi mabara menshi, uru rumuri turwita ’rayon ultra-violet (mu gifaransa).

Impamvu tutabona ayo mabara yose uko ari arindwi agize urumuri rw’izuba, ni uko ruba rufite umuvuduko ukabije utuma tutabasha gutandukanya amabara yose arugize”.

Yatanze urugero rwa moteri y’indege nka kajugujugu iyo yikaraga cyangwa icyuma gitanga umuyaga cyitwa ‘ventilator’.

Iyo ufashe ‘ventilator’ agahande kamwe ukagasiga ibara ry’ubururu, ahandi umweru, ahandi umutuku, umohondo,….iyo bitangiye kwikaraga bikizenguruka gahoro amabara yose uba ukiyabona uyatandukanyije, ariko iyo ventilator imaze gufata umuvuduko ukabije, ibara rigaragara ni iriyaganza yose.

Mwalimu Habyalimana akomeza agira ati “Urumuri rw’izuba ruza rufite umuvuduko ukabije bigatuma turubona ari umweru gusa, iyo runyuze mu bitonyanga by’imvura byivanze n’imikungugu iri mu kirere, hari imirasire igabanya umuvuduko tukabasha kuyibona mu mabara yayo, ndetse iba yanahinduye icyerekezo yajyagamo.

Uburyo imirasire y

Uburyo imirasire y’izuba iyobywa n’ibitonyanga by’imvura ndetse n’imikungugu iri mu kirere (aerosols)

Iyo mikungugu n’ibitonyanga by’imvura biba bimeze nk’ibirahure bifite inguni n’impande nyinshi (prisme), iyo utunze urumuri kuri prisme n’ubwo yaba ifite ibara rimwe, za mpande zayo zireba hirya no hino zituma igira amabara atandukanye”.

Habyalimana akomeza avuga ko imwe mu mikungugu n’ibitonyanga by’amazi byo hejuru biyobya gahoro urumuri rw’izuba bigatuma rutanga amabara akeye cyane nk’umutuku, oranje n’umuhondo, mu gihe ibyo hasi biruyobya cyane bigatuma rutanga amabara yijimye nk’ubururu na move.

Impamvu umukororombya uba wigoronzoye ngo iterwa n’uko imirasire iba yayobejwe n’ibitonyanga by’imvura n’imikungugu biri mu kirere, ikigoronzora igana hasi.

Habyalimana akomeza avuga ko mu gihe imvura igwa, ibicu bitabanje guhisha izuba mu bice irimo kugwamo, ubushyuhe bw’imirasire yaryo buteza ya mvura guhita cyangwa kugwa ku rugero ruto cyane.

Umunyamakuru wa Kigali Today afotora umukororombya

Umunyamakuru wa Kigali Today afotora umukororombya

Ibi biterwa n’uko ibicu byiyegeranya bikabyara ibitonyanga by’imvura iyo byakonje, ariko iyo izuba rirasiyemo bya bitonyanga biratandukanywa bikongera kuba ibicu.

Ni yo mpamvu ahantu hagaragaye umukororombya bijyana no kuburizamo imvura kugwa, ndetse n’iyo iguye nta bukana iba ifite nk’ubwo yari yazanye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.