Menya impamvu n’uburyo ukwiriye guhobera umwana wawe

Itsinda ry’abashakashatsi ryo mu Buyapani muri Toho University ryapimye uburyo uruhinja rwitwara iyo ruteruwe ku buryo butandukanye, ndetse n’iyo ruteruwe n’ababyeyi cyangwa abandi bantu rutazi.


Bakurikije uburyo umutima w’umwana utera wihuta bagereranyije n’imbaraga umuteruye ashyize mu kiganza, abashakashatsi babishyira hamwe no kuba umuntu yaba ateretse uruhinja mu biganza gusa.

Mu kinyamakuru cyandika ibyavuye mu bushakashatsi The Journal Cell kivuga ko uruhinja rutuza iyo ruteruwe mu biganza birimo imbaraga zigereranyije kurusha iyo ruteruwe n’ushyize imbaraga nk’uteruye ikintu kiremereye cyangwa urupfumbase.

Abashakashatsi kandi barebye ku gihe umuntu amara ahobereye uruhinja mu nyandiko yabo bati “Ni ibidashoboka kuba wahobera uruhinja mu gihe kirenze umunota ngo ntirurire.”

Uruhinja rurengeje iminsi 125 ni ukuvuga amezi ane rutuza iyo ruhoberewe n’umubyeyi kurusha uko rwaba ruteruwe n’umukobwa cyangwa umugore rutazi.

Ni ukuvuga ko uruhinja rutuza kurushaho iyo ruri mu maboko y’umubyeyi uruteruye akoresheje imbaraga zigereranyije.

Ubushakashatsi kandi bwavuze ko atari uruhinja rwonyine rwungukira mu guterurwa neza, ahubwo ngo n’ababyeyi baratuza iyo bateruye impinja. Hari umusemburo witwa Oxytocin bakunze kwita umusemburo w’urukundo urekurwa n’ubwonko iyo umuntu akozwe ku mubiri mu buryo yishimiye nk’iyo ahoberewe.

Umwe muri aba bashakashatsi witwa Hiromasa Funato yavuze ko ubu buryo bushobora gukoreshwa mu kumenya indwara yo mu mutwe yitwa Autism hakiri kare.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.