Buri muntu iyo agiye mu kazi agira imyenda runaka yambara bitewe n’akazi akora. Abakora mu biro bambara imyenda y’ibiro itandukanye n’iyo kurimba. Abunganizi mu mategeko n’abacamanza mu Rwanda bambara amakanzu y’umukara yitwa ‘toge d’avocat’ cyangwa ‘court dress’.
Iyi kanzu ifite inkomoko mu iyobokamana. Hambere abambaraga aya makanzu bari abigishaga iyobokamana rya gikiiristu, ikaba yari ifite ibipesu 33 bingana n’imyaka Yesu/Yezu Kirisitu yamaze ku isi.
Si bo gusa kuko aya makanzu yaje kujya yambarwa n’abakozi b’ibwami bari bashinzwe inyandiko ndetse n’abanyamategeko, bityo ibyo bipesu biza kuvaho kuko bitari bigifite aho bihuriye n’iyobokamana.
Kwambara iyi kanzu ni itegeko iyo umunyamategeko ari imbere y’urukiko, agiye kurahira ngo atangire aka kazi cyangwa se iyo hagiye gushyingurwa undi munyamategeko ishobora kwambarwa.
Impamvu iyi kanzu ari umukara ni uko kera yagiraga amabara atandukanye bitewe n’ibihe ndetse n’aho umunyamategeko ayambaye agiye, ariko mu kinyejana cya 17 ni bwo iyi kanzu yemejwe n’umwami w’Umufaransa Napoleon Bonaparte ko izajya iba ari umukara gusa.
Kera iyi kanzu yari ndende cyane ijyenda ikururuka inyuma y’uyambaye. Byerekanaga ubutware ku banyamategeko babaga ari ab’ibwami, ariko kuri ubu iyi kanzu ntabwo igera ku maguru nk’ikimenyetso cyuko ari abakoz b’amategeko batari hajuru yayo.
Nkuko André Damien, umunyamategeko wayoboye ishyirahamwe ry’abanyamategeko mu Bufaransa abivuga mu gitabo yise Lles regles de la profession d’avocat’, yagize ati “ikanzu ituma abanyamategeko basa mu rukiko kandi ikerekana ko ubucamanza atari ubwo mu nyandiko gusa, ahubwo butuma hatundukanywa icyiza n’ikibi”.