MENYA NIBI! Ese wari uziko n’ubwo kumwenyura ari byiza hari benshi babikora kubera uburwayi / Dore icyo usabwa gukora niba ukunda kumwenyura cyane

Kumwenyura (Smile Mask Syndrome) ni imwe mu ndwara zo mu mutwe ishobora kuzana ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije iterwa no kumwenyura igihe kirekire. Iyi ndwara ikunze kwibasira abantu bakora mu gutanga serivise nko gucuruza, gukora mu nganda, abakira abantu, abakora mu mahoteli na resitora aho usanga bamara hafi amasaha yose baseka kandi batishimye.

Kumwenyura ni indwara nanone yibasira abantu bafite ikibazo cy’agahinda gakabije aho usanga bamwenyura bakanishima birengeje urugero aho abandi bashobora kubibonamo ikibazo nyamara bo bashaka kugaragaza ko bishimye.

Umwarimu muri kaminuza y’abagore ya Osaka Shoin,yo mu Buyapani, Makoto Natsume avuga ko kumwenyura igihe kinini ari ikimenyetso kidasanzwe kandi bishobora no gutera izindi ndwara zibasira umubiri.

Natsume yavuze kuri ubu burwayi nyuma yo kugira inama abanyeshuri bo muri iyo Kaminuza amaze kubaha imyitozo akabona benshi bamaze igihe kinini bamwenyura ku buryo atigeze amenya abamwenyura bishimye n’abababaye.

Amasosiyete hafi ya yose n’inganda mu Buyapani asaba abakozi b’abakobwa kumwenyura igihe kirekire.

Natsume avuga ko abarwaye Smile Mask Syndrome b’igitsina gore usanga bavuga ko kumwenyura bituma babona akazi, ariko bigatuma bahagarika amarangamutima yabo kandi bakiheba.

Natsume avuga ko benshi mu barwaye iyi ndwara byabakurijemo kurwara imitsi no kubabara umutwe.

Umuganga w’indwara zo mu mutwe Jennifer Casarella wo muri Atlanta muri Amerika avuga ko urwaye kumwenyura yereka abandi ko ameze neza anafite imbaraga kandi abantu batamenya ko akeneye ubufasha.

Avuga ko iyi ndwara itera akaga gakomeye nko kwiyahura no kubatwa n’ibiyobyabwenge.

Abarwayi ba Smiling Mask Disease bagirwa inama yo kubonana n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe, cyangwa abandi bashinzwe ubuzima.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS rivuga ko hari abantu barenga miliyoni 264 barwaye agahinda gakabije.

Beautiful african american girl with an afro hairstyle smiling
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.