Ikibazo cy’imyubakire yo mu kajagari si umwihariko mu Karere kamwe, ni ikibazo usanga kivugwa mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu, ariko mu Karere ka Bugesera by’umwihariko hari ingamba zifashwe mu rwego rwo guca ako kajagari mu miturire.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, avuga ko ubu harimo gukorwa igishushanyo mbonera ku rwego rw’igihugu kigaragaza ubutaka bwose mu gihugu n’icyo bwagenewe gukoreshwa.
Icyo ni cyo akarere gategereje, kugira ngo kamenye neza ubutaka gafite icyo bwagenewe gukoreshwa.
Ubutaka runaka ngo bushobora kuba bugenewe imiturire, ubuhinzi n’ubworozi, inganda n’ibindi. Ariko mu gihe icyo gishushanyo kitarasohoka, hari uko babikora mu Karere ka Bugesera.
Mutabazi ati “Mu gihe icyo gishushanyo kitarasohoka, ahari uko tubikora mu Karere, kuko ntabwo twahagarika kubaka imyaka ibiri cyangwa itatu wenda igishushyanyo gikorwa, kandi hari ibice tuzi bitazagira icyo bihindukaho, kuko hamaze guturwa nubwo haba baratuwe mu kajagari, ariko ntabwo tuzasenya amazu cyangwa imidugudu yavutse, ahubwo icyo dukora ni ugutuma nta wundi mudugudu uvuka mu kajagari”.
Mu rwego rwo guca akajagari mu muturire, ubu mu Karere ka Bugesera, harakorwa ibyitwa ‘Physical plans’ (Igishushanyo kigaragaza inyingo y’imiturire), nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, uko iyo ‘physical plan’ ikorwa, ngo ni abaturage bishyira hamwe, bafite ubutaka ku musozi runaka cyangwa ahandi, bakifuza kuhatura ariko neza.
Icyo abo baturage bakora iyo bashaka gukoresha iyo ‘physical plan’, ngo begera ubuyobozi bw’Akarere, abatekinisiye bako bashyinzwe iby’imiturire bakabanza kujya kuhareba, nyuma bikemezwa n’Inama Njyanama y’Akarere ku bufatanye n’ikigo cy’iguhugu cy’imikoreshereze y’ubutaka ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imyubakire.
Iyo byemejwe n’izo nzego eshatu, ubwo biba bivuze ko n’igihe igishushanyo kizasohoka, aho hemejwe gushyirwa ‘physical plan’ hazaba hari mu hagenewe imiturire, kuko n’ubundi ubwo baba babyemeje babonye ko nta kindi cyahakorerwa nk’uko umuyobozi w’Akarere abivuga.
Ati “Iyo abaturage bari basabye gukoresha ‘physical plan’ ku butaka bwabo bamaze kwemererwa, ubwo bishakira abahanga mu by’imiturire, bakabashushanyiriza, bagaca ibibanza, bakagena ubwoko bw’inzu zizubakwamo n’agaciro kazo, bagaca imihanda.
Abo baturage kandi banitorera komite izajya icyemura ibibazo bivutse aho, urugero, kuko baba bahuje ubutaka, hari ushobora guhomba ikibanza kuko cyanyujijwemo umuhanda, icyo gihe abandi basangiye ubutaka, bateranya amafaranga akabona ingurane”.
Ibyo byose iyo bimaze gutunganywa n’ubundi babigarura ku Karere, bigasubizwa muri Njyanama y’Akarere ku bufatanye n’ikigo cy’iguhugu cy’imikoreshereze y’ubutaka ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’imyubakire bakayemeza, iyo bamaze kubyemeza, ubwo ‘physical plan’ iba yeremewe igatangira gutegurwa.
Umuyobozi w’Akarere avuga ko ubu muri rusange mu Karere ka Bugesera hamaze gutunganywa site esheshatu (ahamaze gukorwa ‘physical plan’), ariko n’ubundi ngo abakora amakosa yo kubaka ahatemewe ntibabura, ariko ubu ngo barwanya iyo myubakire yo kubaka aho abantu babonye babereka ahemewe.
Mutabazi ati “umuntu yavuga ko ashaka kubaka mu Karere ka Bugesera tukamubwira aho hantu hatandatu hatunganyijwe hagenewe guturwa, akagenda akagura ikibanza na banyiraho akubaka nta kindi kibazo, ikindi kandi n’abaturage bashaka guteza imbere aho batuye, bashishikarizwa gukora ‘physical plan’”.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko ubwo buryo bwo gukora ‘physical plan’ abantu bagatura ahemewe kandi neza, buca akajagari, ariko ngo n’usaba uruhushya rwo kubaka arubona vuba, icya ngombwa ni uko aba yujuje ibisabwa, bijyanye na physical plan y’aho agiye kubaka.
Uko kubona uruhushya rwo kubaka bitagoranye ngo bikumira ruswa ubundi ishobora guterwa n’uko umuntu usaba uruhushya rwo kubaka, ariko mu gihe bitarakunda ugasanga bisa no gutereta umutekinisiye ufite dosiye ye.
Usaba uruhushya rwo kubaka ahantu hasanzwe, hatari muri ‘physical plan’ bisaba ikipe iva ku Karere ijya kureba aho agiye kubaka niba hemewe n’ibindi, ariko iyo ari muri ‘physical plan’ umutekinisiye ushinzwe imiturire mu Karere aba abifite byose muri mudasobwa yamubwira nomero y’ikibanza gusa akaba ashobora kubona amakuru yacyo atabanje kujyayo, ibyo rero ngo bikihutisha igihe cyo kubona uruhushya rwo kubaka.
Umuyobozi w’Akarere yemeza ko ‘Phyiscal plan’ ari uburyo bwiza bwo guca akajagari mu miturire.
Yagize ati “Ubu dutegereje icyo gishushanyo mbonera cyo ku rwego rw’igihugu, nikimara kuboneka ni bwo tuzatangira gukora igishushanyo mbonera ku rwego rw’Akarere (Master plan), iyo ‘master plan’ uretse kuba ihenda ifata n’igihe kinini mu kuyitegura, ni gahoro gahoro, ‘physical plan’ ni ntoya ugereranyije na ‘master plan’ ariko na yo ica akajagari”.
Site ya Rwakibirizi I, hamwe mu hamaze gukorwa ‘physical plan’ yuzuye, twavuganye na rwiyemezamirimo wahawe akazi ko kuyitunganya witwa Kamuhanda Jean Baptiste, uhagarariye sosiyete yitwa ‘The filston’s services Ltd na GSSE Ltd, atubwira icyo bakora iyo basabwa gukora ‘physical plan’ahantu runaka.
Kamuhanda ati “Icyo tubanza gukora ni ukureba uko ubutaka buteye (gukora topography), nyuma duhuza ubutaka bwose, ahari hasanzwe imihanda ikoreshwa tukayiheraho, kimwe n’inzu zisanzwe zihari tugakora ku buryo tutazazigonga mu gihe cyo gutunganya imihanda, tukareba uko amazi azatemba, tugateganya inzira yayo n’ibindi.
Iyo ibyo birangiye dutangira gukata ibibanza, nko muri site ya Rwakibirizi I, twagize ibibanza bya 15 kuri 20, dukata ibibanza bigera kuri 780. Iyo umuntu aje kugura ikibanza ahantu hamaze gukorwa ‘physical plan’, hari amafaranga agomba gutanga ibihumbi magana atatu na mirongo itanu (350.000Frw) yitwa ay’iterambere, kuko asanga ikibanza aguze giteweho imbago (bornes), agasanga baramuteguriye ‘plan’, yashaka ‘fiche cadastaral’ tukayimukorera, muri ayo mafaranga kandi, ni ho haturuka ayo kwishyura umuntu waba yarahombye ikibanza cye ku rwego rwa 70% mu gihe cyo gutanganya site.
Iyo site yamaze gutunganywa, uje kuyiguramo ikibanza aba ashobora gutangira kubaka vuba, kuko usanga abasaba ibyangombwa byo kubaka muri ‘physical plan’ badashobora kubibura kuko haba hemewe guturwa,kandi babibona vuba, kugira ngo n’abandi bishishikarire gutura muri bene ubwo buryo”.
Uwo rwiyemezamirimo w’inzobore mu bijyanye n’imiturire avuga ko abantu bagenda bumva ibyiza byo gutura muri izo site ziba zatunganyijwemo ‘physical plan’, kuko ubu ngo nyuma yo kurangiza gutunganya site ya Rwakibirizi I, ubu ngo yahise ahabwa akazi ko gutungunya indi site ahitwa Nyabivumu,izo site zombi zikaba ziri mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Hakizimana Meshaki, ni umwe mu baturage bakoresheje ‘Physical plan’ mu butaka bwabo, avuga ibyiza by’iyo gahunda.
Yagize ati “Biriya bintu ni byiza ariko bikaba na bibi iyo utarabibona.Nyuma yo kubibona, ukobona uko ibibanza bigize umurongo nibwo ubikunda, mbere twabanje kubabara ko badutwaye ubutaka tutishyuwe, ariko twaje kubona ko ibibanza byagize agaciro, kuko ubu biraturwa cyane,abantu baraza kugura ari benshi, kandi mbere byari ibisambu, none ubu baraza kugura uko bwije n’uko bukeye.
Guhomba izo metero nkeya umuhanda watwaye, ntacyo bitwaye, kuko ibibanza byagize agaciro,baduhaye imihanda myiza ya metero icyenda, ku buryo n’abaturutse i Kigali bavuga bati ibibanza biratunganye ndetse n’abaturanyi bacu, bakavuga bati, iyo gahunda yabatwaye ubutaka, ariko ubutaka,ariko ibashyize ahantu heza”.
Uwitwa Nagahweje Maria, nawe avuga ko ari mu bagezweo n’iyo gahunda yo gukoresha ‘physical plan’ mu mirima yabo.
Yagize ati “Njyewe ibyo gukata ibibanza kuriya nabyakiriye neza, natekereje ko Leta yarebye ko natwe gukeneye iterambere, ikadufasha kuriya, ntabwo twishyuye ababikoze,ahubwo uko umukiriya aje kugura ikibanza ,murumvikana mukaba mwafatanya kwishyura amafaranga 350.000 bita, ay’ibikorwaremezo, cyangwa we akaba yayatanga wenyine, biterwa n’uko mwumvikanye.
Mbere sinigeze ngerageza kugurisha ikibanza ngo menye amafaranga nari kubona kuko twarahahingaga gusa ,ariko ubu ibibanza byongerewe agaciro nyuma yo gutunganywa kuriya, kuko ubu ikibanza kimwe kiragura hagati ya miliyoni eshatu n’igice n’enye(3.500.000-4000000Frw)”.