Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) gitangaza ko igitambaro kidodwamo agapfukamunwa atari ikibonetse cyose, kuko hari ibyo kigomba kuba cyujuje kugira ngo agapfukamunwa kakozwemo kabashe kurinda ukambaye.
Ibyo biravugwa mu gihe u Rwanda ruherutse kwemerera zimwe mu nganda zikora ibijyanye n’imyenda, kuba zakora udupfukamunwa twinshi kandi twujuje ibisabwa kugira ngo tubashe kurinda abantu icyorezo cya Coronavirus cyibasiye u Rwanda n’isi muri rusange.
Umuyobozi wa Rwanda FDA, Dr Charles Karangwa, agaruka ku moko y’ibyo bitambaro ndetse no ku byo bigomba kuba byujuje kugira ngo bibe byakwemererwa gukorwamo udupfukamunwa.
Agira ati “Mu mabwiriza twahaye inganda, ibikoresho biri mu byo twibanzeho. Ibitambaro byo kudodamo udupfukamunwa ni ibikoze mu ipamba bakunze kwita coton, ibya ‘polyester’ ndetse n’ibya ‘polypropylene’. Ibyo bitambaro bizwiho guhagarika za mikorobe cyangwa utundi dusimba duto duto, umukungugu n’ibindi ku kigero cya 50%”.
Ati “Hari ibitambaro bikunze kuboneka byo mu bwoko bwa ‘nylon’, ibyo ntabwo byemewe kuba byakorwamo agapfukamurwa, ntihazagire n’ubigerageza kuko bidashoboye. Ikindi ni uko hagize uwambara agapfukamunwa ko muri icyo gitambaro kagira ubushyuhe bwinshi ntahumeke, kakaba kamutwika ku munwa”.
Dr Karangwa kandi avuga ko abanyenganda bazakora utwo dupfukamunwa bagomba kwirinda gukoresha ibitambaro bivamo irangi.
Ati “Dufate nk’agapfukamunwa gakoze mu mwenda ufite amabara, kugira ngo hazemo ayo mabara ni uko hari ibyongewemo. Ukambaye rero hari ubwo gatota kubera umwuka uva mu mazuru cyangwa amacandwe, niba rero umwenda gakozwemo uvamo irangi ushobora kurihumeka rikaba ryagutera indwara zo mu myanya y’ubuhumekero, ni ukwirinda rero gukoresha umwenda uvamo irangi”.
Akomeza avuga ko icyo kigo kizagenzura uko utwo dukoresho tuzakorwa, basura kenshi inganda zidukora kugira ngo barebe ko amabwiriza yubahirizwa, hanyuma na mbere y’uko dushyirwa ku isoko bakabanza kudupima kugira ngo bamenye ubuziranenge bwatwo, hato tutazateza ibibazo aho kubikemura.
Umutoni Lauraine, umwe mu bafite kompanyi yemerewe gukora utwo dupfukamunwa, avuga ko ibikoresho bumvikanyeho biboneka kuko ibitambaro byavuzwe byemewe bihari mu ruganda rwa UTEXRWA, akanasobanura uko bakora agapfukamunwa kugira ngo kagere ku muguzi kujuje ubuziranenge.
Ati “Umukozi mbere yo kwinjira mu ruganda tumupima umuriro, twabona nta kibazo agakaraba intoki, akambara umwenda w’akazi n’agapfukamunwa agatangira kudoda. Ako arangije agaha undi ugatera ipasi, ubushyuhe bwayo bukica microbe zose kagashyirwa mu gapapuro kabugenewe bagafunga ku buryo uzakagura azasanga kameze neza”.
Utwo dupfukamunwa tuzakorerwa mu Rwanda n’inganda 26, tukaba dufite umwihariko kuko tuzameswa, ni ukuga ko umuntu azajya akagura, akakambara amasaha atandatu hanyuma akakameza kakuma akagatera ipasi akongera akazakambara kugeza ku nshuro eshanu, hanyuma akakajugunya kuko kazaba kamaze gusaza katabasha kongera kumurinda.
Ako gapfukamunwa kazajya kagura amafaranga 500 y’u Rwanda, kakazarinda ukambaye ku kigero kiri hagati ya 45-65%, ariko ngo uko abantu benshi batwambara ni ko ubwirinzi bwiyongera, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana.