Menya uko ugomba guhangana n’ibihe by’impeshyi birangwa n’izuba rikakaye ribangamira umubiri cyane

Mu buzima busanzwe, izuba duhura na ryo cyane kuruta imvura, kuko akenshi umunsi utagirana izuba. Ni byiza ko twamenya uko tubaho neza mu gihe cy’impeshyi kirangwa n’izuba ryinshi.

Ni byiza cyane ko tugira ubumenyi mu byadufasha kurushaho kugira ubuzima bwiza, no gukomeza kwiyitaho. Hari bimwe bihurirwaho n’impuguke mu by’ubuzima, zihamya ko bifasha mu kubungabunga ubuzima mu gihe cy’impeshyi.

Bitewe n’uko mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi bwo mu gihe cy’impeshyi, umubiri utakaza amazi menshi. Hatangwa inama ko ari byiza kwitwaza icupa ry’amazi kugira ngo rigufashe igihe aho ugiye ntayo uri buhasange.

Abahanga mu buzima bavuga ko ari byiza kunywa byibuze ibirahuri by’amazi umunani ku munsi. Kurya imbuto cyane cyane izifite imitobe nka ‘watermelon’, inkeri, avoka ndetse n’imboga nk’inyanya, uruvange rwa ‘salade’ n’imboga rwatsi, na byo bifasha kugumana ubuzima bwiza mu gihe cy’izuba ryinshi.

Indi nama ni ukumenya igihe cya nyacyo cyo gukorera imyitozo ngororamubiri. Ukwiye kumenya amasaha meza yo gukora iyi myitozo kuko mu gihe hava izuba ryinshi si byiza bitewe n’uko umubiri utakaza amazi menshi. Ni byiza gukora imyitozo mu gitondo cya kare na nimugoroba, hatariho ubushyuhe bwinshi.

Ni ngombwa kuruhura umubiri wawe hagati y’amasaha arindwi n’icyenda byibuze buri joro, ukagerageza kuryama mu cyumba kitarimo urumuri kugira ngo uruhure ubwonko neza ndetse ukanagerageza kuryama mu cyumba gifite igipimo cy’ubushyuhe gike kugira ngo umubiri wawe uhorane ubushyuhe buringaniye.

Birakwiye kurya indyo yuzuye kugira ngo ukomeze kugira ubuzima bwiza ndetse ugabanya ibyo kurya byongera umubyibuho nk’inyama ndetse n’ibirimo amavuta menshi kuko bigira ingaruka zirimo kongera ibinure, bizwiho kongera icyokere mu mubiri.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.