Ababyeyi benshi bahura n’ikibazo cyo kurwaza abana indwara z’amenyo n’izo mu kanwa bitewe no kutamenya ikigero gikwiriye umwana atangiriraho gukorerwa isuku y’amenyo.
Ni mu gihe inyigo yakozwe na SOS mu mwaka wa 2015 ku bana 2063 bo mu turere twa Gasabo, Nyamagabe na Gicumbi igaragaza ko 44% barwaye amenyo n’ishinya, nk’uko ikinyamakuru Kigali Today.com kibivuga muri iyi nkuru.
Umuntu yakwibaza niba uku kurwara indwara z’amenyo ku rugero ruri hejuru bidafitanye isano n’isuku nke y’amenyo kuva umwana atangira kumera amenyo ya mbere.
Iyi nkuru irabafasha gusobanukirwa n’uburyo amenyo akurikirana mu kumera, isuku yayo ndetse n’ibikenerwa kugira ngo ikorwe neza.
Inkuru dukesha ikinyamakuru babycenter.fr ivuga ko umwana atangira kumera amenyo ya mbere ku mezi hagati ya 5-10, hakabanza rimwe ryo hagati ku ruhande rw’ibumoso ku rwasaya rwo hasi.
Hagati y’amezi 6 na 12 hazamuka ay’imbere ku rwasaya rwo hejuru, aya asa n’azamukira rimwe ari 2. Hagati y’amezi 12 na 19 hagenda hazamuka andi menyo n’ibijigo bya mbere ku mpande zombi.
Naho amabwene yo kurwasaya rwo hejuru n’urwo hasi azamuka hagati y’amezi 16 na 22. Hagati y’amezi 20 na 31 hamera ibijigo by’inyuma ku rwasaya rwo hasi, naho ibijigo by’inyuma ku rwasaya rwo hejuru bikamera hagati y’amezi 25 na 33 ari na yo aherukira ayandi.
Ku myaka 3 abana benshi baba bamaze kugira amenyo yuzuye 20. Ni ukuvuga 10 hasi n’10 hejuru.
Aya ni amashusho agaragaza uko amenyo akurikirana mu kumera
Hari ubwo usanga umwana arinda agira aya menyo uko ari 20 atarakorerwa isuku! Ese ni uko bidakwiye?, ese ni ukutabimenya? Ese ni uko nta bikoresho byagenewe isuku y’amenyo ku bana bato?
Ikinyamakuru parent.fr kivuga ko umwana akorerwa isuku y’amenyo kuva akimera iryinyo rya mbere, ku mezi 6, bigakorwa inshuro 2 ku munsi hifashishijwe agatambaro gafite isuku cyangwa akitwa compresse (kompurese) n’amazi asukuye.
Ikinyamakuru Topsante.com kivuga ko isuku yo mu kanwa n’amenyo ku mwana wo munsi y’imyaka 2 ikorwa nta muti w’amenyo, kuva ku myaka 2 kugera kuri 3 hagakenerwa umuti w’amenyo urimo fluor nkeya, guhera kumyaka 3-6 nabwo hagakenerwa umuti urimo fluor iri ku kigero giciriritse, naho kuva ku myaka 6 kuzamura umwana akoresha umuti w’amenyo urimo fluor ihagije kimwe n’abantu bakuru.
Umwana kandi yogerezwa amenyo kugera ku myaka 4, guhera aho kuzamura atozwa kubyikorera ariko umuntu mukuru akamuba hafi.
Ku bijyanye n’uburoso bwoza amenyo, hari ubwagenewe abana bari munsi y’imyaka 10, bugomba kuba ari buto ku buryo bugenda neza mu kanwa butamubabaza, bunafite ubwoya bwegeranye cyane kandi bworohereye.
Guhera ku myaka 10 kuzamura umwana aba ashobora gukoresha ubw’abantu bakuru ariko na none butari bunini.
Kutagirira umwana isuku yo mu kanwa n’amenyo bimugiraho ingaruka.
Kimwe n’abantu bakuru, isuku nke yo mu kanwa n’amenyo ku mwana imutera indwara zirimo guhindura ibara kw’amenyo cyangwa se gushirira, ndetse no gucukuka.
Iyo amenyo y’umwana adafite ubuzima bwiza bigira ingaruka na none mu gutozwa kuvuga.