Menya uko wakwita ku modoka itarimo gukoreshwa

Muri iyi minsi ingendo nyinshi zibujijwe hirindwa Covid-19, imodoka nyinshi ziparitse mu ngo n’ahandi hantu hatandukanye, bikaba byazigiraho ingaruka, ari yo mpamvu abahanga bagira inama abantu z’uko bazitaho kugira ngo zikomeze kumera neza.


Impuguke mu by’imodoka unazikoraho ubushakashatsi, Nikobisanzwe André Gromyko, yaganiriye na www.kigalitoday.com, maze ava imuzingo inama zitandukanye zafasha abantu kwita ku modoka zabo zitarimo kugenda muri iyi minsi.

Gromyko avuga ko imodoka na yo igira ubuzima, ari yo mpamvu iyo itarimo gukora yagombye kwatswa nibura rimwe mu minsi itatu kugira ngo ibyuma bitazamo umugaga.

Agira ati “Imodoka igira ubuzima. Iyo rero bibaye ngombwa ko ihagarara igihe kirekire, nyirayo asabwa kuyatsa nibura rimwe mu minsi itatu, mu gihe cy’iminota iri hagati y’itanu na 10. Yatswa kugira ngo ‘batiri’ idashiramo umuriro burundu kuko iyo itagenda umuriro ugenda ugabanuka buri munsi, washiramo imodoka ntiyake uyikeneye ”.

Ati “Muri uko kuyatsa ni ngombwa kuyigiza imbere cyangwa inyuma, ni ukuvuga ugakoresha amavitesi, feri, amburiyaje (embrayage) ku yiyifite, bityo bimenyere nk’igenda.

Ni ngombwa kandi kuyinda ubushyuhe cyangwa ubukonje bukabije kuko byangiza irangi na ‘tableau de bord’, ubishoboye wayitwikira ukanamanura gake ibirahure”.

Gromyko avuga kandi ko aho bishoboka bitari ngombwa gushyiramo feriyame (frein à main), nk’imodoka iparitse ahantu haringaniye.

Ati “Ku modoka iparitse ahantu haringaniye feriyame urayihorera ugashyiramo vitesi ya mbere cyangwa rivasi. Kuyiparika ahantu hazamuka ubanza gushyiraho ikiyitega gihagije, benshi bita ikigingi, hanyuma ugashyiramo feriyame. Ibyo bizayirinda kuzamo umugaga bikazakugora ushatse kugenda”.

Akomeza avuga ko bibaye byiza nko muri iki gihe cya Guma Mu Rugo, feriyame wayireka burundu kuko ngo ari bibi kuyimaza ibyumweru bibiri cyangwa bitatu ireze, wahitamo kuyishyiramo, ugasabwa ko buri munsi uyikoresha uzamura, umanura gake gake kugira ngo itazazamo umugaga.

Icyakora benshi mu batunze imodoka bagerageza kumenya amakuru yo kuzifata neza, bamwe bakabaza abakanishi abandi bagasoma, nk’uko Bugingo wo karere ka Muhanga ufite imodoka na we abisobanura.

Ati “Icyo nkora ni ukwatsa imodoka yanjye buri munsi mu gitondo kugira ngo bateri idashiramo umuriro. Icyakora hari ahantu nasomye kuri Internet bavuga ko iyo imodoka iparitse atari byiza gushyiramo feriyame, ubwo nanjye ni ko nsigaye mbigenza”.

Hari abandi bavuga ko iyo imodoka itagenda ari byiza kujya uyigiza imbere gato cyangwa inyuma kugira ngo uruhande rumwe rw’amapine ataba ari rwo ruguma hasi ndetse ko ngo iyo imodoka izaparikwa igihe kirekire, byaba byiza ko nyirayo areba ibintu ayigerekaho kugira ngo amapine adakora hasi hirindwa ko yakwangirika.

Reba uko Nikobisanzwe André Gromyko asobanura uko imodoka ikwiye kwitabwaho mu gihe itarimo gukora ingendo

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.