Mbere yo kuvuga uko umuntu ugona yakwivura mu buryo bw’umwimerere, ni ngombwa ko abantu babanza kumenya icyo kugona bivuze, n’impamvu zibitera.
Ku rubuga https://sante.lefigaro.fr, bavuga ko kugona ari urusaku ruturuka mu nzira z’ubuhumekero, rugaterwa n’uko umuntu ataba arimo guhumeka neza uko bikwiriye, kandi urwo rusaku rubaho igihe umuntu asinziriye.
Ku rubuga https://www.doctissimo.fr, bavuga ko nibura Abafaransa bagera kuri miliyoni icumi bagona, kandi abenshi muri bo akaba ari abagabo. Akenshi ngo kugona nta ngaruka bigira, uretse kuba bibangamira cyane urarana n’umuntu ugona.
Gusa hari ubwo kugona bizana ibibazo bikomeye, nko kunanirwa guhumeka, kandi bikaba kenshi mu bitotsi. Uko kunanirwa guhumeka biterwa n’uko umwuka uba utagera mu bihaha, biba akanya gato nk’amasegonda 10, ariko bikaba byaba kenshi mu ijoro.
Icyo gihe umuntu yumvise afite icyo kibazo agomba kwihutira kujya kwa muganga, kuko iyo bitinze bishobora kugira ingaruka ku muntu nko kuba yarwara indwara z’umutima cyangwa se akagira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije.
Umuntu ashobora kwibaza ngo ni bande bakunda kugira ikibazo cyo kugona cyane?
Mu bushakashatsi bwakorewe mu Bufaransa, bwagaragaje ko 40% by’abantu barengeje imyaka 50 bagona ku buryo buhoraho, mu gihe 13% by’abafite imyaka iri hagati ya 25-45 bavuga ko bajya bagira ibibazo byo kugona.
Mu mpamvu zikunda gutera ikibazo cyo kugona, harimo imyaka (kugona bigenda byiyongera uko imyaka izamuka). Hari kandi igitsina, ni ukuvuga ko abagabo benshi bagona kurusha abagore. Kuba umuntu afite ibiro byinshi cyangwa umubyibuho ukabije, na byo bishobora kuba impamvu ituma umuntu agona.
Kugona kandi bishobora no guterwa n’uko umuntu asanganywe ibindi bibazo mu nzira y’ubuhumekero, nka sinezite idakira n’ibindi. Kuba umuntu akunda kuryama agaramye, bishobora kumutera kugona.
Kunywa inzoga cyangwa imiti imwe n’imwe mbere yo kuryama, bishobora gutuma umuntu agona. Ni kimwe no kunywa itabi, kuko byangiza inzira z’ubuhumekero.
Ingamba z’ibanze umuntu yafata mu gihe yifuza kureka kugona, harimo kureka kunywa inzoga cyane cyane mu masaha y’umugoroba umuntu agiye kuryama. Hari kandi no kureka kunywa itabi burundu.
Ku bantu bakunda gufata imiti itera ibitotsi, ni ngombwa kuyihagarika ariko umuntu abanje kuvugisha umuganga we.
Mu bindi umuntu ushaka kwirinda ikibazo cyo kugona yakora harimo kugerageza gutakaza ibiro ahindura imirire ye, ahubwo agakora imirimo isaba gukoresha umubiri.
Ni ngombwa kandi kwivuza indwara z’ubuhumekero umuntu yaba afite nk’ibicurane na sinezite, n’ikindi umuntu agasukura mu mazuru neza.
Hari kandi no kumenya uko umuntu aryama. Ubundi ngo kugona biza iyo umuntu aryamye agaramye. Ibyiza rero ngo ni ugukunda kuryamira urubavu.
Imiti y’umwimerere ishobora gufasha umuntu ugona kubireka, harimo Tangawizi. Kunywa icyayi cya tangawizi bituma imvubura z’amacandwe zikora neza. Hari kandi no kunywa icyayi cy’umwenya kuko bituma inzira z’ubuhumekero zifunguka, umuntu agahumeka neza.
Undi muti w’umwimerere umuntu ugona yakoresha, ni ibumba ryagenewe kunyobwa kuko na ryo ryigiramo ubushobozi bwo kuvura sinezite, bityo umuntu akaba atakomeza kugona aramutse yabiterwaga na sinezite.
Ku rubuga https://www.passeportsante.net, bavuga ko hari abantu bisanga mu gitondo babyuka bababara ku maguru bitewe n’uko abo bararana, barara babatera imigeri kugira ngo bareke kugona. Ibyo byo kugona rero ngo umuntu yabyivura kandi akoresheje ibintu by’umwimerere kandi bikamufasha.
Mu byo bavuga kuri urwo rubaga byafasha umuntu, ni ukuryamira urubavu ariko akanisegura, kuko ngo hari imisego yabugenewe ituma umutwe asa n’uri hejuru bigatuma ahumeka neza kurushaho. Agomba kandi kwirinda kuryama agaramye n’ubwo yaba yisanze yagaramye atabishaka ari mu bitotsi, agomba guhita aryamira urubavu.
Ikindi bavuga cyafasha umuntu kureka kugona ni ukwirinda kurya ibyo kurya biremereye nijoro, cyangwa kunywa ibinyobwa bisembuye umuntu agiye kuryama, n’uwaba akunda inzoga ngo akwiye kuyinywa amasaha abiri mbere yo kuryama, kuko ngo inzoga ari umwanzi ukomeye ku bantu bagona.
Hari kandi ibikomoka ku mata, na byo ngo si byiza ku muntu ugona kuba yabifata mu masaha y’umugoroba ajya kuryama, kuko hari ibibangamira inzira z’ubuhumekero mu gihe cy’igogorwa ryabyo. Ni ngombwa kandi kwibuka kunywa amazi ahagije ku munsi kuko na byo birafasha.
Mu gihe umuntu ugona akunda gufunga mu mazuru bikamusaba guhumekera mu kanwa, ashobora koga amazi ashyushye ku mugoroba bikamufasha gufunguka, bityo agahumeka neza kurushaho no kugona bikaba byagabanuka.
Mu bindi byafasha umuntu ugona, harimo guhora atunganya icyumba araramo kigahoramo umwuka mwiza kuko na byo ari ingenzi mu kurwanya ikibazo cyo kugona.
Kunywa amavuta ya Oliva (huile d’olive), na byo byafasha cyane umuntu wifuza kwivura kugona akoresheje ibintu by’umwimerere. Ni ukunywa utuyiko duto tubiri cyangwa dutatu tw’amavuta ya Oliva mbere yo kuryama, bifasha umuntu kugira ijoro rituje.
Gusa iyo kugona bitagabanuka, kandi umuntu yagerageje ibyo byose, ni ngombwa kujya kwa muganga we akaba yareba niba koko ikibazo gikomeye kibitera, akamenya uko amufasha. Ariko umuntu yakwibaza igihe akwiye kujya kureba umuganga.
Ikindi cyabwira umuntu ugona ko akwiye kujya kureba umuganga, ni igihe uko kugona bitangiye kujya bituma yibagirwa cyane, adashobora gukurikira neza cyangwa se kugona bituma ahora ababara umutwe, n’ibindi bibazo nko kuba bitangiye gutuma atabana neza n’uwo bashakanye cyangwa se bararana kuko amubangamira.