Menya umurongo wo muri bibiliya Diamond Platnumz yasomye akigisha abakiristu atitaye kuba ari umusiramu

Diamond Platnumz yitabiriye ibirori ahabwa umwanya yigisha akoresheje Bibiliya atitaye ko idini asengeramo rya Islam riri mu gisibo. Ni igiterane cyiswe “Shusha Nyavu” aho yari yatumiwe n’umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Christina Shusho.

Si Diamond wenyine witabiriye kiriya giterane kuko na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa yishimiye uburyo Diamond yakoresheje Bibiliya mu kwigisha abari bateraniye aho bityo amukomera amashyi.

Diamond usibye gusoma Bibiliya yanafashe umwanya abyinana n’abandi bakirisitu bari bitabiriye bimwe bizwi nko gusirimba bizihiza ibihe bya Pasika.

Umurongo wo muri Bibiliya yasomye ni uwanditse muri Yohani 13:34-35 ugira uti “Mbahaye itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze abe ariko namwe mukundana. Icyo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye ni uko bazabona mukundana”.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.