Gukuna cyangwa Guca imyeyo mu yindi mvugo ni umwe mu mihango yo mu muco nyarwanda yo hambere ndetse ikorwa n’umubare muto w’abakobwa b’iki gihe tugezemo. N’ubwo abanyarwanda bazi ko ari umwihariko wabo ,hari ibindi bihugu bigira uyu muhango,aha twavuga: Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo,Zimbabwe,Sudani,Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu biherereye muri iki gice cy’Afurika,Benin.
Impamvu gukuna byiswe guca imyeyo ni uko akenshi iki gikorwa cyakorwaga n’abakobwa babaga bagiye guca imyeyo yo gukubuza. Si buri mukobwa wese wakoraga uyu muhango. Umukobwa wese wabaga ageze mu kigero cy’ubwangavu yagombaga gukuna.
UKO GUCA IMYEYO BIKORWA MU BUSANZWE: Wicaza ikibuno hasi, ugashinga ibirenge ku buryo amavi ashobora kugera ku ntugu zombi, ukanyuza amaboko munsi y’ibibero ufite rwa ruvange rw’ibyo ukunisha cyangwa se amavuta y’inka akuze (iyo ari intangiriro), ukuboko kumwe gukurura umushino biteganye.
Kaba kakiri gato noneho kakagenda gakura uko uhataho ukuna, ukururira rimwe ujyana hasi, mu ntangiriro birababaza ndetse rimwe na rimwe ukumva wabireka, ari nayo mpamvu abakobwa bakuniraga hamwe barenze umwe kugirango batizanye umurindi. Iyo umaze kugira umushino ufatika, ugeraho ugakuna utazura umushino mu bugari bwawo kugirango biwugire mugari, kugeza ugwije” imyugariro”.
Iyo ukurura ucunganwa no kutarenza urugingo rwa kabiri rwa musumbazose cm 6-7, hari n’abanezezwa no gukuna akarurenza ariko byitwa “gukuna ibiziriko”, ndetse ngo uwakunnye ibiziriko agira umushyukwe cyane ndetse akifuza vuba igitsina mu gihe ari mu minsi y’uburumbuke, gusa hakabaho kwifata kugirango atiyangiriza ubukobwa bwe.
Uretse uku gukuna bisanzwe, ngo hari n’indi mihango yakorwaga: Guhaguruka agasimbiza ya myenda yari yicariye ngo ibyo ni ugukuza ibintu bye ngo bijye ejuru. Hanyuma akunama cyane agakoza ibiganza hasi avuga amagambo bucece, agapfukama agakubita ku bibero bye akavuga andi bityo bityo.
Yarangizaga gukuna agakubita utugeri hasi akazamura agatsinsino akagakoza mu ntege ati “sindega ikicaro cy’undi ngo ahebe. Umukobwa arahanyura akanyongerera, n’umugore akahanyura akanyongerera. » Yarangiza akarundarunda neza ubwatsi yari yicariye agasubira muri ya magambo. Yarangizaga ibyo byose ngo akahabyinira akadiho yishimira ko yagwijije cyangwa se ko azagwiza vuba, ni uko ati “agati gaciye ntikabura izuba”.
Abakobwa benshi bagiye kurangiza guca imyeyo umwe yabwiraga undi ati, « amashyo n’amagana”, undi ati “amagana yuzukuruke imishino”. Maze bagataha. Bararangizaga bagahagurukira rimwe ntawe utanze undi ngo bakunde bazagwirize rimwe.
Abakobwa barangije gukuna bashoboraga no gukurakuza. Ibingibi kukaba kwari ugusiganaho ibitsina byabo (nk’abakora imibonano), babiri babiri, ngo umwe akaba ari kongerera mugenzi we. Iyo nanone babaga bageze nko ku ruzi, bashoboraga gufata inyogaruzi bakayishyira ku moko y’ibere ngo irirume hanyuma rizakure vuba.
AKAMARO: Abakobwa bo ha mbere bakoraga uyu muhango mu rwego rwo kuzizihira abagabo babo mu mibonano mpuzabitsina. Ikindi byabamariraga ni ukurinda ko hari umwanda wakwinjira mu gitsina(Vagin cyangwa Rutezo mu Kinyarwanda).
Nta myenda y’imbere(Amakariso) bagiraga. Kuri ubu ababikora baba bashaka kubahiriza umuco wa ba sogokuruza ndetse no kuzaryohereza umugabo mu gihe batera akabariro ku rugo.
Ese kuba hasigaye habaho abagore benshi batagendeye muri iyi mihango nyarwanda ya cyera m ubona hari icyo byakwangiza mumibanire yabo n’abagabo babo mungo zabo? Ese koko hari itandukaniro riboneka muburyohe kuri aba baba baraciye imyeyo igihe bakora imibonano mpuzabitsina?