Mesut Ozil wa Arsenal aratabariza umwana wavukanye uburwayi budasanzwe

Umukinnyi wo mu bo hagati mu Ikipe ya Arsenal, Umudage Mesut Ozil, aratabariza umwana wo muri Turukiya (Turkey) wavukanye uburwayi budasanzwe butuma imikaya ye idakora neza.


Uburwayi bw’uwo mwana burasaba ababyeyi be miliyoni 2.1 z’amadolari ya Amerika, kugira ngo abashe kuvurwa.

Mu butumwa yanditse kuri tweeter, Mesut Ozil yavuze ko yifuje gukoresha amahirwe afite kuri tweeter agafasha uwo mwana witwa Metehan, wavukanye uburwayi bufata mu mitsi ikoresha imikaya.

Ozil akaba yizeye ko abantu nibitanga uko bashoboye bagakomeza no gusakaza ubutumwa butabariza uwo mwana kuri tweeter, bashobora gutabara ubuzima bwe.

Ozil w’imyaka 31 ni Umudage ufite inkomoko muri Turukiya wafashije ikipe y’Ubudage (Germany) kwegukana igikombe cy’isi cya 2014.

Umwana Ozil atabariza, Metehan Fidan w’amezi 11 ari mu Bwongereza, aho amaze iminsi arwana n’ubuzima kubera uburwayi yavukanye bumusaba kuvurwa bakoresheje ubuvuzi buhenze cyane bita Zolge-nsma.

Murandasi yashyiriweho gutabariza uyu mwana ivuga ko ubwo buvuzi bugura miliyoni $2.1, ababyeyi b’uwo mwana na bo bavuga ko nta cyizere bafite cyo kubona ayo mafaranga keretse nibagobokwa n’abagiraneza.

Urubuga rwa murandasi (website) rwashyiriweho kubatera inkunga rwitwa ‘www.metehansmajourney.co.uk’.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.