Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko yiyemeje kuzasezeranya Jérémie Nzindukiyimana bivugwa ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi yabyangiye yari yageze ku murenge n’umugeni we.
Nzindukiyimana atuye mu Kagari ka Rugango mu Murenge wa Mbazi. Yagombaga gusezerana ku itariki ya 30 Nyakanga 2020, ngo anagera ku biro by’Umurenge wa Mbazi mbere y’abandi bageni, ariko aza gutungurwa n’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Clémence Uwimabera, yanze kumusezeranya.
Agira ati “Yinjiranye urupapuro ruriho umwirondoro wanjye n’uwa mushiki wanjye. Aratubwira ngo ubwo rero namwe mwaje gusezerana! Mukaza gusezerana muvuye kwica umuntu? Njyewe ntabwo nabasezeranya! Murabona mwakora ku idarapo ry’igihugu, muvuye iwanyu muvuye kwicana? Musohoke mwa bicanyi mwe!”
Impamvu ngo yabise abicanyi, ni umusaza baturanye witwa Yohani wari waje kurega ku Murenge ko yaraye akubiswe, bivuye ku mirwano hagati ya mushiki wa Nzindukiyimana (babasohoranye ku murenge) n’umugabo we. Uwo mugabo warwanaga ngo ni we wakubise uwo Yohani, ku buryo ubu arembye.
Ikibabaza Nzindukiyimana ni uko Yohani yavugiye ku murenge ko we atigeze amukubita, Gitifu w’umurenge akanajya kwishakira amakuru iwabo, agatangira kugira icyizere ko bari bumusezeranye nyuma ya saa sita hamwe n’abari batahiwe, ariko na ho akavayo avuga ko atari bumusezeranye.
Impamvu yo gutsimbarara akanga kumwumva ngo ni raporo yari yamutanzweho ko yateje umutekano mukeya, agakubita abantu, nyamara buri bucye asezerana.
Kandi ngo si ubwa mbere umukuru w’umudugudu n’uw’umutekano bari babeshyeye Nzindukiyimana kuko ngo bigeze kumutangaho amakuru y’uko yakubise umuntu, Gitifu amuraza muri kasho, ariko hashakishijwe uwo bivugwa ko yakubise akanakomeretsa, arabura.
Nzindukiyimana anavuga ko ku itariki ya 4 Kanama 2020 Gitifu yamuhamagaye ngo noneho azaze amusezeranye, na we noneho akabyanga, kuko ngo yifuza ko yabanza guhabwa ubutabera.
Agira ati “Ntabwo najyayo kuko yankoshereje. Yanyangirije byinshi kuri uwo munsi, birahomba, anyita n’umwicanyi. Ahubwo ndabanza gushaka ubutabera, mbone kuzasezerana. Ikindi, ntabwo nshaka ko ari we unsezeranya kuko yanyise umwicanyi. Bazanshakire undi unsezeranya.”
Kigali Today yagerageje kuvugana na Gitifu wa Mbazi Clémence Uwimabera ariko ntibyashoboka kuko atafataga telefone ye igendanwa.
Icyakora umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko mu nteko y’abaturage yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kanama 2020, bamenye ko koko Nzindukiyimana atateje umutekano muke, ahubwo yageze ahabereye imirwano atabara.
Anavuga ko basanze koko ikibazo cy’umutekano cyaragombaga kubanza gukurikiranwa.
Ngo bemeranyijwe ko azashakirwa undi munsi wo gusezerana, kandi ubuyobozi bw’Akarere bukabimufashamo. Ati “Namwemereye ko njyewe nzabasezeranya. Yanabinsabye. Nanjye nta kibazo, nzabikora.”