Meya wa Rutsiro yashyingiwe imbere y’amategeko

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Emérence AYINKAMIYE, ku wa Gatandatu tariki 05 Nzeri 2020, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we Nsengimana Fabrice.

Ayinkamiye yasezeranye na Nsengimana imbere y

Ayinkamiye yasezeranye na Nsengimana imbere y’amategeko

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ari naho umuryango wa Ayinkamiye usanzwe utuye.

Mu kiganiro gitoya yagiranye na Kigali Today, Mayor Ayinkamiye yavuze ko umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wagenze neza uko wari wateguwe, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana, wo uteganyijwe tariki ya 12 Nzeri 2020, ukazabera muri Paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu (Ste Famille) mu MUjyi wa Kigali.

Ayinkamiye nk’umuyobozi w’Akarere, ni umuntu uziranye n’abantu benshi, baba abo bakorana mu karere, abo baziranye, imiryango, inshuti ndetse n’abavandimwe.

Mu rwego rwo kwirinda Covid-19, imihango yo gushyingirwa imbere y’Imana yitabirwa n’abantu batarenze 30. Ayinkamiye yabwiye Kigali Today ko kuba ubukwe bwarateguwe mu bihe bidasanzwe, bamwe mu bo baziranye bagomba kubyumva, bukazitabirwa gusa n’abagenwe bagenwa n’amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Nsengimana yateye ivi asaba Mayor Ayinkamiye ko yamubera umugore

Nsengimana yateye ivi asaba Mayor Ayinkamiye ko yamubera umugore

Ati “Bitewe n’igihe uko kimeze ibintu byose ubitwara uko biri, kandi abaturage na bo barabyumva. Hagomba kuza abateganyijwe, kandi n’ejo ni ko byagenze kandi barabyumvise”.

Umugabo wa Mayor Ayinkamiye, ni rwiyemezamirimo wikorera. Hari amakuru avuga ko uyu mugabo Nsengimana yahoze ari mu Bihayimana (Umufurere), akaza kubivamo, ariko Mayor Ayinkamiye ntiyashatse kugira icyo abitangazaho.

Yagize ati “Warekeye ahongaho ko bihagije”!

Akanyamuneza kari kose kuri bombi

Akanyamuneza kari kose kuri bombi

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.