Michael Jordan wamamaye mu mukino wa Basketball, yagaragaje ko yashenguwe n’urupfu rwa George Floyd, yiyemeza kugira uruhare mu kurandura ivanguraruhu avuga ko rimaze gushinga imizi muri Amerika.
Michael Jordan yavuze ko agiye gutanga Miliyoni 100 z’Amadolari afatanyije n’ikigo cye cy’ubucuruzi “Jordan Brand”, ni ukuvuga asaga miliyari 93 na miliyoni 750 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe kingana n’imyaka 10.
Aya mafaranga azayaha ikigo giharanira ubutabera n’uburinganire bw’abaturage kikita no ku burezi buboneye kuri bose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Michael Jordan yagize ati: “Turi mu mwaka wa 2020, umuryango wa Jordan wita ku bantu bose batuma ubaho neza. Nubwo ibintu byiza byinshi byagezweho, hari imyitwarire y’ubunyamaswa ikiri mu bantu”.
Jordan abaye uwa mbere utanze inkunga nini mu ruhando rw’abakinnyi batandukanye ku isi, akayiha umuryango ufasha abaturage kandi udaharanira inyungu.