Michael Sarpong yagiranye ibiganiro na Karekezi Olivier ngo yerekeze muri Kiyovu Sports

Umutoza mushya wa Kiyovu Sports Karekezi Olivier, yatangaje ko yagiranye ibiganiro na rutahizamu Michael Sarpong ngo abe yakwerekeza muri Kiyovu Sports

Nyuma yo gutakaza amahirwe yokwerekeza mu ikipe ya Simba Sports Club, rutahizamu Michael Sarpong akomeje gushakishwa n’amakipe yo mu Rwanda, aho iyabanje kuvugwa bwa mbere ari AS Kigali izasohokera u Rwanda, gusa ubu bikaba byarongeye gutuza.

Michael Sarpong wakiniye Rayon Sports imyaka ibiri ashobora kwerekeza muri mukeba Kiyovu Sports

Michael Sarpong wakiniye Rayon Sports imyaka ibiri ashobora kwerekeza muri mukeba Kiyovu Sports

Nyuma y’aho Karekezi Olivier agereye mu Rwanda aje gutoza ikipe ya Kiyovu Sports, zimwe muri gahunda afite harimo gukora ibishoboka byose aka=umvisha uyu rutahizamu ko agomba gukinira ikipe ya Kiyovu Sports.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash kuri uyu wa Mbere, Karekezi Olivier yemeye aya makuru ko ari kuganira n’uyu rutazahizamu, ndetse ko yagiye no kumureba yitwaje bamwe mu bakinnyi bahoze bakinana muri Rayon Sports.

Yagize ati “Sarpong ejo twari kumwe twaraganiriye, nari kumwe n’abandi bakinnyi batandukanye barimo ba Kimenyi na Irambona, gusa yambwiye ko hari ikipe yo hanze iri kumushaka, ko nyuma y’icyumweru kimwe azaba yampaye igisubizo”

“Sarpong ni umukinnyi mwiza, ni rutahizamu mwiza, nta kipe n’imwe itakwifuza umukinnyi nk’uriya, tugize amahirwe tukamubona nizera ko Kiyovu Sports yaba ari ikipe ikomeye.”

Karekezi Olivier wigeze gutoza Rayon Sports yahawe inshingano zo guhesha Kiyovu Sports igikombe

Karekezi Olivier wigeze gutoza Rayon Sports yahawe inshingano zo guhesha Kiyovu Sports igikombe

Karekezi Olivier kandi atangaza ko ikipe ya Kiyovu Sports bumvikanye ku masezerano y’imyaka ibiri, iyi kipe ikaba yaranamuhaye intego zo kwegukana igikombe iyi kipe idaheruka, nawe akaba abona ko ikipe afite ari nziza bishoboka ko igikombe yacyegukana.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.