Rutahizamu wa rayon Sports Michael Sarpong, yandikiwe na Rayon Sports asabwa ibisobanuro ku makosa atatu ashinjwa arimo gutuka umuyobozi wa Rayon Sports.
Mu minsi ishize ni bwo humvikanye amajwi ya rutahizamu ukomoka muri Ghana Michael Sarpong ubwo yaganiraga na Royal FM, uyu rutahizamu yumvikanye avuga amagambo akomeye arimo uburakari, aho yavugaga ko ikipe ya Rayon Sports itita ku bakinnyi kuko bamaze amezi badahembwa.
Michael Sarpong kandi muri icyo kiganiro yanavuze ko Munyakazi Sadate atari umuyobozi uri ku rwego rwo kuyobora ikipe nka Rayon Sports, aha bikaba byarababaje ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports na bamwe mu bafana nk’uko amakuru atugeraho abivuga.
Nyuma yaho, abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports bafashe umwanzuro wo kwamdikira uyu mukinnyi bamusaba ibisobanuro kuri ayo magambo yatangaje, ndetse kandi akaba yanibukijwe ko hari amabaruwa abiri atigeze asubiza yandikiwe mu bihe bitandukanye.
Mu ibaruwa Kigali Today yabashije kubona, Sarpong bamumenyesheje ko atigeze asubiza ibaruwa yandikwe yamusabaga ibisobanuro by’impamvu yataye akazi hagati ya tariki 23/01 na 28/02/2020, ndetse n’urugendo yakoze ajya muri Norvege kuganira n’anadi makipe nta ruhushya rwa Rayon Sports abifitiye.
Michael Sarpong yageze muri Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino wa 2018/2019, aho yafashije ikipe ya Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona atsinze ibitego 17, uyu mwaka akaba yari maze gutsindira rayon Sports ibitego icyenda kugeza ku munsi wa 24 wa shampiyona