Mico The Best yasobanuye uko akora ubukangurambaga bwo kwirinda igituntu mu gihe cya Covid-19

Umuhanzi Mico The Best usazwe ari mu bakorerabushake b’abahanzi batatu muri Afurika biyemeje kurwanya indwara y’igituntu, mu mpera z’iki cyumweru yagiranye ikiganiro na Dr Lucica Ditiu, umunya-Romania ushinzwe kurwanya indwara y’igituntu mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) asobanura uko akora ubukangurambaga muri iki gihe.

Umuhanzi Mico The Best (wambaye umupira w

Umuhanzi Mico The Best (wambaye umupira w’umweru) hamwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) mu bukangurambaga bwo kurwanya Igituntu

Ni ikiganiro cyabaye kirekire hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga kuko cyamaze igihe kirenga isaha, Mico The Best aganira n’ikipe nini y’abakozi ba OMS, nyuma aza no kuganira na Dr Lucica Ditiu ushinzwe kurwanya igituntu ku isi muri iri shami.

Muri iki kiganiro, Mico The Best yabanje gusobanura ko ari we wihitiyemo kuba umukorerabushake ushinzwe kurwanya indwara y’igituntu akoresheje izina rye nk’umuhanzi ufite abafana bamukurikira.

Mu byo yabajijwe, harimo uko akora ubukangurambaga muri iki gihe cya Covid-19, igihe isi yose ihanze amaso iki cyorezo bigasa n’aho ubukangurambaga bwo kwirinda ibindi byorezo buburizwamo.

Mico yasobanuye ko igituntu ari indwara yandura mu buryo bwenda gusa n’ubwa Covid-19 kuko zose ari indwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero, kandi umuntu urwaye igituntu akaba yazahazwa na Covid-19 kurusha utakirwaye.

Mico The Best yagiranye imihigo n’umuyobozi ushinzwe kurwanya igituntu muri OMS amwizeza ko bazakomeza gufatanya mu guhashya iyo ndwara, ndetse bemeranya kuri byinshi bagiye gufatanya mu guhangana n’igituntu muri Afurika, byinshi mu bikorwa bazakorana bakaba bazabitangira ubwo icyorezo cya Covid-19 kizaba kimaze gucogora.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.