Miliyari esheshatu na miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda ni zo zigiye gushorwa mu kubaka amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVETs) atanu mu turere twa Burera, Musanze na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Aya mashuri nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura, ngo azafasha urubyiruko rwo mu mirenge 16 yegereye umupaka, mu buryo bwo kurutegura guhanga imirimo bitabasabye kujya kuyishakira mu bindi bihugu.
Yagize ati: “Aya mashuri agiye kubakwa mu rwego rwo kwigira no kuzamura ubushobozi bw’urubyiruko bishingiye ku myuga ijyanye n’ubudozi, kubaza, gusudira no kongera agaciro k’ibikomoka ku musaruro. Ubwo urubyiruko rwacu ruzaba rwagize ubwo bumenyi, bizaborohera kubona amafaranga, batange akazi. Ni ibikorwa twifuza ko babigira ibyabo, kuko bigamije kubarinda guhanga amaso ibihugu by’ahandi bararikiyeyo akazi cyangwa andi makiriro nyamara natwe ibyo ubushobozi bwo kubyikorera tubufite hano iwacu”.
Yaba urubyiruko n’ababyeyi bagaragaza inyota bafitiye aya mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bitezeho kuzakuramo ubumenyi bazashingiraho bihangira imirimo, bibarinde ubushomeri ari nako batanga akazi ku bandi.
Manirakiza Sauveur, umwe mu rubyiruko rwo muri ako gace, yabwiye Kigali Today ati: “Nabayeho nifuza kuziga imyuga ariko nkagira ikibazo cyo kuba aho amashuri ari binsaba kuba nakora urugendo rurerure, bituma ayo mahirwe ntabasha kuyagira. Kuba ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro twaryegerezwa hano mu Murenge wa Cyanika ni inkuru ishimishije, ahubwo nibatugirire vuba imirimo yo kuryubaka itangire, twige imyuga izadufungurira amahirwe yo gukirigita agafaranga”.
Ku ruhande rw’Akarere ka Musanze, ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rizubakwa mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Burera ryubakwe mu Murenge wa Cyanika irindi mu Murenge wa Bungwe, mu gihe mu Karere ka Gicumbi ho azubakwa mu mirenge ya Cyumba na Mukarange.
Aya mashuri yose agiye gutangira kubakwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2020-2021. Ubwo azaba yuzuye buri rimwe rizatangirana n’amashami atanu, azagenda yongerwa buhoro buhoro kugeza abaye icyenda. Uturere uko ari dutatu azubakwamo twahawe iminsi itanu uhereye ku wa kabiri tariki 14 Mutarama 2020 kugira ngo tube twagaragaje ubutaka buzashyirwaho izo nyubako.