MINAGRI yatangiye kurwanya amapfa muri Kayonza ikoresheje arenga miliyari 80FRW

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi (IFAD), yatangije umushinga uzamara imyaka itandatu mu Karere ka Kayonza, urwanya amapfa mu mirenge umunani yibasiwe n’izuba.


Uyu mushinga uzakoresha amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 80 (miliyoni 83 n’ibihumbi 960 mu madolari ya Amerika ), igice kinini cyayo kitavuzwe umubare akaba ari inguzanyo IFAD yahaye u Rwanda mu mwaka ushize wa 2019.

Umuyobozi wa Kayonza, Murenzi Jean Claude avuga ko kuva mu mwaka wa 2016 ako karere katangiye gushegeshwa n’amapfa kugeza ubwo abaturage n’amatungo bigemurirwa ibiribwa n’amazi.

Murenzi yagize ati “Iri zuba ntirigomba kudutwika gusa ahubwo tuzaribyaza umusaruro”, kuko ingufu zizakoreshwa mu kuzamura amazi ku misozi ari izikomoka ku mirasire y’izuba.

Umuturage witwa Murekatete Jacqueline wo mu Murenge wa Gahini ashimangira ko kuva muri 2016 kugeza ubu, hari igihe bagura imbuto z’ibihingwa, bazitera zikarumba kugeza ubwo babura igishoro bakoresheje.

Murekatete yagize ati “Hari igihe uhinga nka hegitare eshatu wizeye gusarura amatoni, ya mbuto wakoresheje na yo ntuyibone, umuhinzi agahora ari umukene, tugategereza icyo Imana izakora”.

Umushinga wo kurwanya amapfa muri Kayonza uzafasha abaturage bagize ingo ibihumbi 50 mu mirenge ya Gahini, Mwili, Kabare, Kabarondo, Murama, Murundi, Ndego, na Rwinkwavu kubona amazi yo gukoresha mu ngo, ayo kuvomerera imirima no kuhira amatungo arenga ibihumbi 27.

Uretse imirimo y’ubuhinzi buvomerewe kuri hegitare 2,275, ubworozi no gutunganya umusaruro, MINAGRI na IFAD bavuga ko abaturage bazahabwa imirimo yo gukora amaterasi ku buso bungana na hegitare 1400, ndetse no gucukura ibyuzi n’ibyobo bifata amazi.


Umuhuzabikorwa w’Imishinga iterwa inkunga n’Ikigega IFAD muri MINAGRI, Rwamulangwa Stephen avuga ko uyu mushinga wo gutanga amazi no kubungabunga ibidukikije ku misozi y’i Kayonza(KIIWP), uzakoresha ingufu z’imirasire y’izuba mu kuzamura amazi ku misozi buhira imirima n’amatungo.

Amazi abaturage bazakoresha mu ngo bagomba kuyavoma mu mariba yo mu kuzimu yifashisha ibikoresho biyazamura hejuru ku butaka.

Rwamulangwa yagize ati “Intego nyamukuru ni ukugabanya ubukene kandi bizafasha abaturage kubaka ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe”.

Avuga ko Umurenge wa Murama by’umwihariko uzaba icyitegererezo mu guhingwamo imbuto ziribwa mu gihugu zikanoherezwa mu mahanga.

Uyu mushinga KIIWP (Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project) uzahinga muri Murama ibiti ibihumbi 160 by’imyembe, ibiti ibihumbi 160 by’amacunga ndetse n’ibiti ibihumbi 120 by’ibinyomoro.

Rwamulangwa ati “Hazabaho gukoresha ikoranabuhanga mu mirimo y’uyu mushinga, ari na byo bizatuma urubyiruko rwitabira ubuhinzi”.


Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana yasabye abaturage b’i Kayonza kudapfusha ubusa amahirwe y’ubuntu bahawe.

Ati “Nta handi numvise bahingira abaturage imyembe na avoka nk’uko tubigenza mu gihugu cyacu, ariko nkibaza impamvu bahabwa iby’ubuntu bikaba ikibazo, ukumva ibihingwa byarumye!”

Umuyobozi wa IFAD mu Rwanda, Aimable Ntukanyagwe yijeje ko mu gihe umushinga w’i Kayonza wakorwa neza, iki kigega cyiteguye gukomeza gutera inkunga indi mishinga y’iterarambere.



Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.