Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iravuga ko hari abatekamutwe biyita abakozi b’iyo Minisiteri, baca abaturage amafaranga babizeza ko bazabafasha kubona serivisi uko babyifuza, cyane cyane izirebana no guhinduza amazina.
Itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ryashyizweho umukono na Minisitiri Prof. Shyaka Anastase, riravuga ko abo bantu atari abakozi bayo, kandi ko icyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.
MINALOC iributsa ko nta mafaranga ahabwa umukozi wa MINALOC acibwa umuntu usaba serivisi iyo ari yo yose muri Minisiteri.
MINALOC kandi isaba uwahura n’abo batekamutwe kubimenyesha Inzego zikurikira kuri nimero ya telefone itishyuzwa:
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) 5 3 5 3 ;
Polisi y’Igihugu (RNP) kuri nimero 997
Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kuri nimero 166.