MINALOC yabujije abayobozi gusaba abaturage amafaranga yo kubaka amashuri

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yabujije inzego z’ibanze gusaba cyangwa gutegeka abaturage gutanga amafaranga yo kubaka ibyumba by’amashuri, ivuga ko Leta ifite ingengo y’imari yagenewe kubaka ibyo byumba.

MINALOC ivuga ko kubaka amashuri bifite ingengo y

MINALOC ivuga ko kubaka amashuri bifite ingengo y’imari ya Leta byagenewe

Mu ibarurwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yandikiye abayobozi b’uturere n’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 22 Nyakanga 2020, yavuze ko gusaba abaturage uwo musanzu bitemewe.

Iyo baruwa igira iti “Ndabibutsa ko ibi bitemewe kandi bigomba guhita bihagarara, kuko igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri gifite ingengo y’imari ya Leta cyagenewe”.

Minisitiri Prof. Shyaka avuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa, abaturage basabwa gusa gutanga umuganda (ibikorwa by’amaboko), aharimo kubakwa ibyo byumba by’amashuri.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko umuntu utabasha kuboneka aharimo kubakwa ayo mashuri, afite uburenganzira bwo gutanga amafaranga y’insimburamubyizi.

Ibaruwa yandikiwe abayobozi b’inzego z’ibanze ikomeza ivuga ko mu gihe hari umuntu wifite wifuza gutanga umusanzu w’inyongera kuri iyo mirimo y’amaboko, ashobora kubikora abyibwirije kandi agatanga ayo ashatse atabihatiwe, ndetse ko mu gihe atabikoze nta muntu uzabimwishyuza.

Hirya no hino mu gihugu harimo kubakwa ibyumba by’amashuri by’inyongera birenga ibihumbi 22,500.

Minisiteri y’Uburezi yari yasabye Abanyarwanda gutanga umusanzu w’imirimo y’amaboko kugira ngo ibyo byumba bizabe byabonetse mu kwezi kwa Nzeri k’uyu mwaka wa 2020.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.