MINEDUC irasaba umusanzu w’amafaranga cyangwa umuganda mu kubaka amashuri

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22 birimo kubakwa hirya no hino mu gihugu bikeneye umusanzu w’amafaranga cyangwa umuganda bivuye kuri buri Munyarwanda cyangwa inshuti y’u Rwanda.

Amwe mu mashuri arimo kubakwa mu Karere ka Nyarugenge

Amwe mu mashuri arimo kubakwa mu Karere ka Nyarugenge

MINEDUC igiye gufungura konti muri Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) ndetse no gutangaza telefone(Mobile Money) muri buri karere, bizajya binyuzwamo umusanzu w’amafaranga.

Iyi Minisiteri ivuga ko hari ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 123 yatanzwe na Banki y’Isi ndetse na miliyari 95 azatangwa na Leta y’u Rwanda, ariko ko adahagije hashingiwe ku bwinshi bw’ibikorwa bikenewe.

Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yahaye itangazamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 19 Kamena 2020, yagize ati “Umuntu wese ufite umwanya yatanga umuganda, ndetse n’ufite ubundi bushobozi ubwo ari bwo bwose yabutanga.”

Minisitiri w’Uburezi avuga ko ibikoresho byo kubaka ibi byumba by’amashuri birenga ibihumbi 22 bihari ndetse n’amafaranga yo guhemba abubatsi, ariko ko harimo gushakwa ayo guhemba abafasha abo bubatsi (abayede).

Minisitiri w’Uburezi avuga ko abakozi ba Leta ari bo ba mbere basabwa uwo musanzu, ariko buri muntu akazajya atanga ku bushake icyo abona afite kandi ashoboye.

MINEDUC ifatanyije n’inzego zitandukanye, iteganya ko ibyumba by’amashuri 22,505 ndetse n’ubwiherero 31,932 bigomba kuba bimaze kubakwa bitarenze ukwezi kwa Nzeri 2020, ubwo umwaka w’amashuri uzaba utangiye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.