Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko mu bimaze kumenyekana byangijwe n’imvura yaguye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mata 2020, hari abantu 12 bitabye Imana, abandi 18 barakomereka.
Izi mpfu zose hamwe no gukomereka byaturutse ahanini ku isenyuka ry’inzu zagwiriye abantu mu turere twa Rulindo (hapfuye bane), Muhanga (hapfuye batatu) na Gasabo (hapfuye umuntu umwe), ariko hakaba n’aho inkuba zakubise umuntu umwe umwe mu turere twa Rulindo, Nyabihu na Rwamagana.
Uretse abitabye Imana n’abakomeretse, hari ingo 32 zasenyewe inzu, ndetse n’imyaka yangiritse itaramenyekana uko ingana irimo ibishyimbo byari biri ku buso bwa Hegitari 13 byarengewe n’umugezi wa Sebeya mu Karere ka Rubavu.
Hari n’umuhanda wa Kibangu-Rugendabari mu Karere ka Muhanga kugeza ubu utari nyabagendwa bitewe n’iteme ryaridutse ryose.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange avuga ko Leta igiye gufasha ababuze ababo gushyingura, ndetse no kubonera ibiribwa n’aho kuba abasenyewe n’ibiza.
Yagize ati “Abitabye Imana barashyingurwa ndetse n’imiryango yabo hari icyo igenerwa, hari ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze bihabwa abatakarije ibintu byabo mu nzu zasenyutse”.
“Inzego z’ibanze zirashakira abaturage basigaye aho bashobora gutura hatabashyira mu kaga, hanyuma natwe nka Minisiteri turabashakira ibyo baba bakoresha by’ubutabazi kugira ngo babeho muri iyi minsi”.
Minisitiri Kayisire asaba inzego z’ibanze gufasha abaturanye n’abahuye n’ibiza kuhava, kuko imvura y’itumba ikomeje kugwa ari nyinshi.
Asobanurira abaturage ko hari uburyo bwo kwirinda gukubitwa n’inkuba, burimo kwirinda kugenda mu mvura no kugama munsi y’ibiti (bibisi), ndetse no kwirinda kuvugira kuri telefone mu gihe imvura irimo kugwa.