MINISANTE na MINEDUC zigiye gusesengura uburyo amashuri yafungurwa hirindwa Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ivuga ko kutagabanuka kw’icyorezo Covid-19 ari byo bituma hataramenyekana igihe amashuri n’ibindi bihuza abantu benshi bizasubukurirwa.

Muri Mata 2020 imbuga z

Muri Mata 2020 imbuga z’urwunge rw’amashuri rwa Kimisagara zagaragaragamo ibyatsi byenda kuba ibihuru

MINISANTE yatangaje ko abanduye Covid-19 kuri uyu wa 14 Kanama 2020 ari abantu 93, biganjemo abo muri Kigali.

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushinzwe ubuvuzi rusange, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse yatangarije RBA ko hakiri byinshi byo kwitondera mu gufungura ibikorwa bihuza abantu benshi.

Yagize ati “Hagiye gukorwa ubusesenguzi bwimbitse hagati ya Minisiteri y’Ubuzima n’ishinzwe Uburezi, kugira ngo turebe uko amashuri ashobora gufungurwa ariko n’abana ntibarware.”

Dr Mpunga Tharcisse avuga ko ubwo icyorezo Covid-19 cyari kimaze ukwezi n’igice kigeze mu Rwanda hagashyirwaho gahunda ya guma mu rugo, nyuma hakaza kubaho gufungura bimwe mu bikorwa, abantu ngo batangiye badohoka ku kwirinda.

Ati “Habayeho ubukangurambaga ariko abantu bagenda badohoka ku kwambara agapfukamunwa, gukaraba, guhana intera birinda kwegerana, ibi bikaba ari byo byatumye ubwandu bugenda bwiyongera”.

Uyu Munyamabanga wa Leta muri MINISANTE avuga ko mu bipimo bafite nta bana benshi bagaragaye bandura Covid-19, kandi ko abake bagaragaye ari abandujwe n’ababyeyi babo bazanaga indwara mu rugo.

Ati “Abana baramutse bagiye hanze kubera n’ubwinshi bwabo, kandi no kubahiriza ingamba muri bo bitoroshye, byatuma indwara ikwirakwira cyane, birasaba imyiteguro ikomeye, ariko tunatekereza ko mu minsi iri imbere dushobora kubona urukingo”.

MINISANTE na MINEDUC zivuga ko isesengura zigiye gukora nta gihe gihamye riteganya kumara, kuko ibipimo bifatwa ngo nta cyizere bitanga cy’uko icyo gihe cyakubahirizwa.

Lt Col Dr Mpunga akomeza avuga ko nk’uko insengero zitahise zifungurwa zose, ari na ko bishobora gukorwa ku mashuri, kandi na yo akajya afungurwa by’agatagenyo kugira ngo abanze agerageze kureba ko abanyeshuri batandura.

Ati “Ntabwo insengero zafunguwe zose ariko n’izafunguwe zihabwa igihe gito kugira ngo zige, birasaba rero ko harebwa ibishobora gufungurwa bike byaba byubahirije ibisabwa”.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko amashuri yakomeje kwitegura gufungura igihe Covid-19 yaramuka igabanyije ubukana, ariko urwego agezeho ntiruraba 100%.

Dr Uwamariya yagize ati “Inzego z’ubuzima zitwereka ko tugomba gushyira intera hagati y’abantu n’abandi, isuku yo gukaraba ndetse n’agapfukamunwa, ariko igikomeye cyane ni ikijyanye n’intera kuko cyo gisaba kongera ibikorwa remezo, akaba ari muri urwo rwego twari twatangiye kongera umubare w’ibyumba by’amashuri”.

Minisitiri w’Uburezi avuga ko kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga ari byo bikomeza gukorwa mu rwego rwo gutegereza, “kugira ngo icyorezo kibanze kigenze make”.

Minisitiri Dr Uwamariya asaba ababyeyi kwihangana bagafashiriza abana mu rugo gukurikira amasomo anyuzwa ku mateleviziyo n’ama radio, kugira ngo amashuri nafungura hazabeho gusubiramo ibyo bize aho kubitangira bundi bushya.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.