Minisiteri ya Siporo yatangaje indi mikino yakomorewe

Minisiteri ya Siporo yatangaje icyiciro cya kabiri cy’indi mikino yakomorewe guhera tariki 13/07/2020, ariko igakinirwa ahantu hafunguye mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza COVID-19

Kuri uyu wa Gatatu tariki 08/07/2020, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko hashingiwe ku byemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 30 Kamena 2020, hafunguwe icyiciro cya kabiri cy’imikino yari yarahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus.

Umukino wa Karate ni umwe mu mikino yakomorewe guhera tariki 13/07/2020

Umukino wa Karate ni umwe mu mikino yakomorewe guhera tariki 13/07/2020

Mu mikino yafunguwe harimo Cricket, Boxing (Iteramakofe), Karate, Kung Fu, Taekwondo, Judo, Skating, Archery (Kumasha), Badminton, Aerobic na Gymnastics ariko iyi mikino igomba kubera gusa ahantu hafunguye hubahirizwa amabwiriza yo kudakoranaho no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Abakina iyi mikino bose basabwa kubahiriza intera ya metero ebyiri hagati y

Abakina iyi mikino bose basabwa kubahiriza intera ya metero ebyiri hagati y’umuntu n’undi

Tariki ya 08 Kamena 2020 ni bwo bwa mbere hari hakomorewe icyiciro cya mbere cy’imikino abantu bakina badakoranaho ari yo umukino w’amagare, umukino wo gusiganwa mu mamodoka, Tennis, Golf, kugenda n’amaguru (Hiking) ndetse n’imikino ngororamubiri.

Hanatanzwe amabwiriza yo kubungabunga ubuzima hirindwa COVID-19

1. Agapfukamunwa kagomba kwambarwa neza mbere na nyuma ya siporo.

2. Kwitwaza imiti yo gusukura intoki mu gihe ukorera siporo hanze no kuyikoresha igihe cyose bibaye ngombwa.

3. Kwitwararika no kubahiriza intera ya metero ebyiri hagati y’umuntu n’undi ku bakorera siporo ahantu hafunguye.

4. Ibikoresho byihariye bya siporo (rackets, imisambi, gants zo mu iteramakofe, n’ibindi) bigomba gusukurwa buri gihe uko bikoreshejwe. Abakorera siporo hasi (ku butaka bukorerwaho siporo) n’ibikoresho bigomba gusukurwa buri gihe hakoreshejwe imiti yabugenewe. Aho bishobotse amaserire y’inzugi agomba gusukurwa hakoreshejwe umuti wa Chlorine.

5. Mu gihe hakoreshwa ibikorwaremezo bya siporo, buri wese agomba kugira ibikoresho bya siporo bye bwite. Gutizanya ibikoresho birabujijwe.

6. Abantu bagaragaza ibimenyetso bikurikira (inkorora, ibicurane no kwitsamura, umuriro, kuribwa umutwe) ntibemerewe gukorera imyitozo ngororamubiri mu ruhame, ahubwo bagomba kwegera inzego z’ubuzima zikabasuzuma.

Itangazo rya MINISPORTS mu buryo burambuye



Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.