Kuri uyu wa kabiri tariki 19 Gicurasi 2020, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yagejejweho robots eshanu zagenewe guhangana n’indwara z’ibyorezo, by’umwihariko icyorezo cya Covid-19.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gatanu nibwo yari yatanze amakuru yerekeranye n’izi robots.
Izi robots Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ni yo yazishyikirije MINISANTE ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP), zikaba zarahawe amazina y’Ikinyarwanda ari yo: Akazuba, Ikizere, Mwiza, Ngabo, na Urumuri.
Izi robots zizifashishwa cyane mu gupima ubushyuhe bw’umubiri, kugenzura uko ubuzima bw’umurwayi bwifashe, ndetse no kubika amakuru yose yerekeranye n’ubuzima bw’umurwayi.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko izi robots zizihutisha imitangire ya serivisi, kandi zitume abaganga badahura n’ibyagira ingaruka ku buzima bwabo.
Yakomeje avuga ko kuba inzego zitandukanye ziri gushyira hamwe kugira ngo zishake ibisubizo byo guhangana na Covid-19, ari ibyo kwishimira. Ikaba ari indi ntambwe u Rwanda ruteye mu gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima.
Imwe mu yindi mirimo izi robots zishobora gukora harimo kugemurira abarwayi ibiribwa n’imiti mu byumba barwariyemo, kumenyesha abaganga ku bibazo runaka bishobora kuvuka, zikaba zifite ubushobozi bwo gupima abarwayi bari hagati ya 50 na 150 ku munota.