Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, avuga ko gukoresha ingufu z’umurengera cyangwa zica ku mfungwa cyangwa abakekwa, bitemewe n’amategeko kandi bidakwiye.
Minisitiri Busingye atangaje ibi nyuma y’uko hamaze iminsi humvikana amakuru y’imfungwa/abakekwaho ibyaha barashwe na Polisi y’u Rwanda, mu gihe bagerageza gutoroka aho bafungiye cyangwa se bagiye gufatwa.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri Busingye yagize ati “Turakorana n’inzego bireba iki kibazo gikemuke binyuze muri politike n’imikorere, gukaza kubibazwa kw’ababikora, amahugurwa no gukaza ubugenzuzi”.
Mu makuru aheruka, ku wa Gatanu tariki ya 04 Nzeri 2020, Polisi yatangaje ko yarashe umusore witwa Munyaneza Boy wari ufungiye ku Kimisagara, wagerageje gutoroka yerekeza mu mugezi wa Mpazi ubwo yari asohotse agiye mu bwiherero.
Uwo musore yari yatawe muri yombi akurikiranyweho gupfumura inzu no kwibisha icyuma, afungirwa ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara.
Ku wa Gatanu ngo yasabye kujya ku bwiherero, ageze hanze ashaka gutoroka yiruka agana mu mugezi wa Mpazi, ahita araswa arapfa.