Minisitiri Shyaka aranenga abatwara udupfukamunwa mu mufuka n’abatwambara nabi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Anastase Shyaka, aranenga abantu bibuka kwambara udupfukamunwa ari uko babonye abayobozi hafi yabo.

Minisitiri Shyaka Anastase aganira n

Minisitiri Shyaka Anastase aganira n’abayobozi mu Karere ka Huye

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abayobozi bahagarariye abandi mu Karere ka Huye, ku mugoroba wo ku itariki ya 19 Kanama 2020.

Yagize ati “Na Guverineri twaje tureba inzira yose, wabona abantu batambaye agapfukamunwa wahagarara akagira atya akagashinguza mu mufuka, akagacekaho. Ariko se, Corona iri ku modoka yanjye”?

Yabwiye abayobozi bo mu Karere ka Huye baganiraga ko bakwiye guharanira ko abo bayobora birinda Coronavirus byuzuye, kuko nubwo abantu baba bashyira mu kaga ubuzima bwabo bwite, abayobozi babereyeho kubafasha kuburinda.

Abayobozi basabwe gukomeza gukangurira abaturage kwirinda Coronavirus

Abayobozi basabwe gukomeza gukangurira abaturage kwirinda Coronavirus

Yagize ati “Bafite udupfukamunwa, ariko baratwambara munsi y’akananwa cyangwa bakadutwara mu mufuka. Nubwo ari bo bashobora kurwara, ariko ni ikibazo cyacu nk’abayobozi”.

Yabasabye gukomeza ubukangurambaga, cyane cyane bakifashisha ba mutwarasibo n’urubyiruko rw’abakorerabushake (youth volunteers).

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), Dr. Augustin Sendegeya, yamwunganiye avuga ko abantu badakwiye kubona ko hari ibikorwa byagiye bifungurwa nyuma ya Guma mu rugo, ngo birare mu bijyanye no kwirinda Coronavirus.

Abayobozi bitabiriye ikigamiro na Minisitiri Shyaka

Abayobozi bitabiriye ikigamiro na Minisitiri Shyaka

Yagize ati “Uko ibikorwa bigenda birekurwa buhoro buhoro, hari abumva ko icyorezo kirimo kirangira kandi atari byo. Kuko uko ibikorwa bigenda byiyongera ni ko n’ibyago byo kwandura bigenda byiyongera”.

Avuga kandi ko bikiri amahirwe ku batuye mu Karere ka Huye ko abagaragayeho Coronavirus ari abantu bagiye bahura n’abayanduye, ko yari itaragera mu bantu benshi batuye mu duce runaka.

Ariko na none ngo ubwo igenda igaragara ku muntu umwe babiri ku munsi, nta cyemeza ko itazakwirakwira, mu gihe abantu batirinze.


Ni yo mpamvu avuga ko ubukangurambaga ku kwirinda Coronavirus bukwiye gukazwa, ariko hakabaho no gukurikirana ko ibyo abantu bigishijwe byashyizwe mu bikorwa, kuko Coronavirus ari icyorezo gikomereye abatuye isi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.