Minisitiri Shyaka yasobanuye impamvu gusezerana mu nsengero bitemewe

Tariki 18 Gicurasi 2020, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ingamba nshya zo kwirinda COVID-19. Mu byemezo Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uwo munsi yafashe, harimo ingingo ivuga ko ishyingirwa imbere y’Ubuyobozi ryemewe, ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15. Iyindi mihango nko gusezerana mu nsengero cyangwa ibirori byo kwiyakira, yo ikaba itemewe.

Minisitiri w

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yari kuri RBA ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020, yabajijwe impamvu muri iki gihe bemereye abashaka gushyingirwa mu buyobozi, ariko ntibemerere abashaka gushyingirwa mu nsengero aho bamwe ndetse bita imbere y’Imana.

Hari n’abumva ko gusezerana hamwe biba bidahagije, mu gihe Abanyarwanda bamenyereye ko baba bagomba gusezerana imbere y’Imana n’imbere y’amategeko.

Minisitiri Shyaka yasobanuye ko impamvu gusezerana imbere y’Ubuyobozi byemewe ari uko aho bibera hirya no hino mu gihugu ku mirenge haba abayobozi ndetse n’inzego z’umutekano cyane cyane Polisi, ku buryo izo nzego bizorohera kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Icyakora ku bijyanye no gusezerana mu nsengero, Minisitiri Shyaka agaragaza impungenge z’uko hahurira abantu benshi, bamwe bagatangira kujya mu mwuka, hakaba n’igihe bahana amahoro ya Kirisitu. Ku bw’izo mpamvu, asanga ahahurira abantu benshi haba haretse gufungurwa mu rwego rwo kwirinda.

Ati “Ntibyumvikane nabi, ntabwo ari ukubuza abantu gusenga. Nanjye ndi Umukirisitu ariko kujya mu kiliziya nabaye mbiretse.”

Minisitiri Shyaka yasobanuye ko indi mpamvu bemereye abashaka gushyingiranwa imbere y’Ubuyobozi ari ukubera ko iki cyorezo cyadutse mu Rwanda hari umubare munini w’abantu bari bariyandikishije ko bashaka kurushinga vuba.

Nyamara uko iminsi yakomeje kwiyongera, niko hashoboraga kuvuka ibibazo muri sosiyete, hakaba uwatekereza ko umusore cyangwa umuhungu yazisubiraho, cyangwa hakavuka n’izindi mpamvu zabangamira urugo rwabo bifuzaga gushinga.

Ati “Aho rero byadusabye ko dutekereza tukareba uburyo icyo kibazo cyakemurwa kuko twari tumaze kwakira ibibazo byinshi byatugezwagaho.”

Ati “Twasanze ishyirwa mu bikorwa ryacyo mu rwego rw’ubuyobozi rishoboka, abantu batarenze 15 kuba baza ku Murenge, umuyobozi ubishinzwe akabasezeranya bagataha birashoboka. Ariko murii iki gihugu dufite amadini n’amatorero akabakaba igihumbi, kandi harimo amadini n’amatorero afite insengero zisaga 500. Kubera rero ko abasezerana babikorera mu nsengero, byaba bibusanyije na cya cyemezo kindi kivuga ko insengero zihuza abantu benshi zagombye kuba zifunze. Icya kabiri, uramutse ubyemeye, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo ntabwo wabishobora.”

Prof. Shyaka Anastase avuga ko na we yumva uburemere buhari kuba bitarimo gukorwa, ariko ko icya mbere ari ukurinda Abanyarwanda, agasaba abanyamadini n’amatorero kwihangana kuko igihe cyabyo kizagera insengero zigafungurwa, ndetse no gushyingira bikongera bigakorwa.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.