Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa gatanu tariki 25 Nzeri 2020 yemeje ko amashuri azafungura mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo. Gahunda y’uko azatangira ikazatangazwa na Minisiteri y’Uburezi hashingiwe ku isesengura rizakorwa.
Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya, mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatandatu, yasobanuye ko amashuri abizi ko yenda gufungurwa kuko bamaze igihe bafatanya mu myiteguro.
Yasobanuye ko amashuri hari ibyo yahawe agenderaho mu kwitegura, Minisiteri y’Uburezi ikaba igiye kugenzura ikareba niba ibyo bumvikanye byarashyizwe mu bikorwa.
Gufungura amashuri kandi ngo bizakorwa mu byiciro, nk’uko n’ibindi bikorwa byagiye bifungura ariko ntibikorerwe icyarimwe.
Ati “N’amashuri mu byiciro byose ntabwo azafungurira icyarimwe, tuzagenda dufungura mu byiciro. Minisiteri y’Uburezi izajya iganira na ba nyiri amashuri, imenyeshe itange amatangazo igaragaza amashuri yemerewe gufungura.”
Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya kandi yasobanuye ko mu gufungura amashuri bazahera ku mashuri yo hejuru ari yo za kaminuza n’amashuri makuru, hanyuma bagende bamanuka no mu bindi byiciro.
Ati “Impamvu tuzahera ku mashuri makuru na kamiuza ni ukubera ko basaga n’abagiye kurangiza umwaka, turashaka kugira ngo barangize umwaka aho bari bgejeje”
Kubera ko mu Rwanda hari amashuri agendera kuri gahunda zitandukanye, aho amwe agendera kuri gahunda y’igihugu, hakaba n’agendera kuri porogaramu zo mu bindi bihugu, ayo ngayo ngo azajya afungura agendeye kuri gahunda z’ibyo bihugu, ariko na yo hari ibyo asabwa n’inzego z’uburezi n’iz’ubuzima mu Rwanda kugira ngo ziyemerere gufungura.
Naho kuvuga ko amashuri azafungurwa mu gihe cya vuba, bamwe bakibaza icyo gihe ngo ni ryari, Minisitiri w’Uburezi yasobanuye ko kuba bavuze ko ari vuba bishatse kuvuga ko ubu urugendo rwo kuyafungura rwatangiye, ku buryo guhera hagati mu kwezi gutaha kwa cumi, amashuri amwe azaba yakomorewe atangire gufungura.
Mu bipimo amashuri yasabwe kuba yujuje kugira ngo yemererwe gufungura harimo amabwiriza asanzweho yatanzwe n’inzego z’ubuzima, harimo gushyiraho ibikoresho byifashishwa mu isuku ku mashuri nko gukaraba intoki n’amazi n’isabune, udupfukamunwa, kugaragaza uburyo bazubahiriza intera iteganywa hagati y’umuntu n’undi, ibikoresho by’isuku aho bakarabira n’aho bafatira amafunguro, n’ibindi.
Minisitiri Uwamariya ati “Amabwiriza asobanura imirongo migari yose bayahawe mbere batangira kwitegura, abayobozi b’amashuri barabizi.”