Misiri: Gukundwa cyane kuri Tik Tok byatumye bakatirwa igifungo cy’imyaka 2

Urukiko rwo mu Misiri rwahanishije igifungo cy’imyaka ibiri abakobwa batanu bakurikirwa cyane kuri TikTok kubera gushyiraho amashusho ateye isoni.


Al-Ahram, ikinyamakuru cya Leta cyatangaje ko aba bakobwa batanu, hejuru yo gufungwa imyaka ibiri banaciwe n’ihazabu y’amapawundi ya Misiriri 300,000 kuri buri wese.

Igihano cyo gufungwa ni cyo cya mbere gitanzwe n’urukiko, muri gahunda abategetsi b’iki gihugu bihaye yo kurwanya abantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe impirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu zo zamagana ibirimo kubakorerwa, zikaba zisaba ko abafunzwe barekurwa.

Inkuru ya BBC iravuga ko bashinjwa kurenga ku muco n’ibigenga umuryango w’Abanyamisiri, batangaza amafoto n’amashusho ateye isoni abangamiye imyifatire ya rubanda.

Urubuga rwa TikTok rwarakoreshejwe cyane mu mezi make ashize mu Misiri, mu gihe cya gahunda ya guma mu rugo yashyizweho hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.