Misiri: Hashyizweho itegeko rirengera umwirondoro w’abagore bahohotewe

Inteko Ishinga Amategeko ya Misiri yemeje itegeko rishya rirengera umwirondoro w’abagore bashyira ahagaragara ubuhamya bwabo ku ihohotera rishingiye ku gitsina bakorerwa.


Ubushakashatsi bugaragaza ko mu Misiri, imibare y’abagore bahohoterwa ikomeza kuzamuka ariko abenshi bakaba batabivuga batinya ko babizira, baramutse babishyize ahagaragara.

Umushinga w’iri tegeko rishya wari watangajwe mu kwezi gushize kwa Nyakanga nyuma y’uko hakozwe ubukangurambaga ku mbuga nkoranyambaga, aho umunyeshuri w’umuhungu yashinjwaga gutoteza no guhohotera abagore benshi, uyu muhungu akaba yaraje no gutabwa muri yombi.

Ibi byatumye abagore benshi bigaragambya banatanga ubuhamya bwabo ku ihohoterwa bakorewe.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.